Marina yahishuye ukuntu yapfiriye Christopher

Umuhanzikazi nyarwanda, Marina Deborah yavuze ko umusore yihebeye ari umuhanzi mugenzi we, Christopher.

May 28, 2025 - 13:36
May 28, 2025 - 14:22
 0
Marina yahishuye ukuntu yapfiriye Christopher

Marina Deborah uri mu bahanzikazi nyarwanda bagezweho yavuze ko umuntu wo mu ruganda rw' imyidagaduro nyarwanda yakunze ndetse agikunda cyane ari Christopher Muneza. Amukundira imiterereye; afite iminwa myiza, ibituza, igihagararo n’uburyo yiyitaho.

Marina ufite indirimbo nshya yise "Ndarahira" yagiranye ikiganiro n'igitangazamakuru B&B FM ahishuriramo ko yakunze cyane mugenzi we, Christopher.

Yagize ati:"Kugira umuntu ukunda ukumva uramusariye mu rukundo biremewe. Ubu ntawe mfite kuko narakunze mbona ko gusarira umuntu atari byo, ariko buriya cyera nakundaga Christopher (...navuze ngo ni cyera!)."

Marina yakomeje avuga ko akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye yamugendanaga ku gifuniko cy'ikayi.

Ati:"Njye nigaga icungamutungo, noneho nza kumubona yasohotse muri magazine "Ni Nypimga" mfata aho ari mafunikisha ikayi ubundi ifoto ye ikajya igaragara cyane inyuma, naba ndi kwiga [...] ni iyo ryabaga atari isomo ry'iyo kayi narayifataga nkayishyira hejuru ku ntebe nkajya mureba, nti: ni mwiza rwose!"

Marina ngo yakomeje gukurikirana ibikorwa bye, ahogozwa n'indirimbo ye yise “Byanze” aho yayikurikiranaga maze yajya kurangira akabona hari umukobwa apfukamira. Mu bitekerezo bye yahitaga akuraho uwo mukobwa akamwisimbuza. Rero nari naramusariye.

Uyu muhanzikazi yongeyeho ko na n'ubu hari akantu kakirimo ku buryo amubwiye ko amukunda yahita abyemera ako kanya. Akifuza ko bahita bahamya isezerano bagakora ubukwe.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow