Diamond Platnumz agiye kongera guca akandi gahigo
Umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz agiye kugaragara mu biganiro mbarankuru bizatambukirizwa muri Amerika.
Diamond Platnumz umaze kuba izina rinini mu Karere k'Afurika y'i Burasirazuba yemejwe mu bazaba bari mu kanama nkemurampaka ko mu gice cya kabiri cy'ibiganiro mbarankuru bizwi nka "Makin A Brand" bizatambukirizwa muri Amerika kuva ku wa 01 kugeza ku wa 05 Kanama 2025.
Makin A Brand ni urubuga rushya rutangirwamo inama ku bushabitsi ariko hananyuzwamo urwenya. Ababashije gutera imbere bagaragaza urugendo rwabo ari na ko hatangwa ibitekerezo by'abahanga mu bucuruzi. Hananyuzwamo urwenya kugira ngo ababikurikiye banasusurutswe.
Abafite imishinga bayishyikiriza akanama nkemurampaka bagaca urubanza. Ni uguhuza ubucuruzi n'imyidagaduro.
Diamond Platnumz azaba ari mu kanama nkemurampaka aho azaba ari kumwe n'ibyamamare nka Trey Songz, Soulja Boy n'abandi muri ibyo birori bizaba bigamije gufasha barwiyemezamirimo kumenyekanisha ibyo bakora n'amazina yabo ku ruhando mpuzamahanga.
Bizayoborwa na Holly Barker uri inyuma y'ihangwa ry'uwo mushinga.
Diamond Platnumz azaba abaye umuhanzi wa mbere wo mu Karere k'Afurika y'i Burasirazuba uzaba ubigaragayemo.
What's Your Reaction?










