Isreal Mbonyi yifuza gukorera ibitaramo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uri mu bafite izina rikomeye muri Afurika, Israel Mbonyi, yagaragaje ko afitiye inzozi zo gukorera ibitaramo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu akomokamo.
Mbonyi umaze kubaka izina ku mugabane wa Afurika by'umwihariko mu burasirazuba, ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga na MIE EMPIRE, avuga ko kuba adafitanye amateka n’igihugu cye akomokamo atari impamvu ze bwite.
Umunyamakuru yamubajije niba ateganya kuba yakorera igitaramo i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mbonyi avuga ko abiteganya cyane.
Mu magambo ye yagize ati "Ntegereje ko bikoma gato… nta natekereje kabiri nzahita nambuka."
Uyu muhanzi yavuze ko yifuza gukorera ibi bitaramo mu mijyi nka Goma, Bukavu ndetse n'i Mulenge iwabo aho akomoka.
Mbonyi ageze kure imyiteguro y'igitaramo azakorera muri BK Arena ku munsi mukuru wa Noheli
What's Your Reaction?










