Umuryango wa Tupac watangiye gukora iperereza kuri P Diddy

Nyuma yuko ushinjwa kwica Tupac witwa Feffe D Davis avuze ko P Diddy yamuhaye amafaranga kugira ngo yice Tupac, abo mu muryango we batangiye kumukurikirana.

Jul 30, 2024 - 09:18
Jul 30, 2024 - 10:07
 0
Umuryango wa Tupac watangiye gukora iperereza kuri P Diddy

Umuryango w'umuraperi Tupac (2Pac) Shakur wishwe arashwe mu mwaka wa 1996, washyizeho abanyamategeko babiri bari gukurikirana ibyashinjwe P Diddy ko ari we wishyuye Duane 'Feffe D' Davis ngo yivugane Tupac.

Mu minsi yashize nibwo ushinjwa kwica 2Pac witwa Feffe D Davis yavuze ko yishyuwe miliyoni imwe (1) y'Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika $1 Million) n'umuraperi P Diddy kugira ngo arase mu cyico 2Pac Shakur. Yiciwe i Las Vegas mu mwaka wa 1996, apfa afite imyaka 25.

Umuryango wa nyakwigendera ukimara kumenya ayo makuru wahise utangira gushakisha abanyamategeko babafasha gukurikirana P Diddy. Ubu bamaze kubona ababakurikiranira icyo cyirego gishinja P Diddy kugira uruhare mu rupfu rwa 2Pac.

TMZ yanditse ko abanyamategeko bamaze gushyirwaho n'umuryango wa 2 Pac mu gukurikirana P Diddy ari babiri: Alex Spiro na Christopher Clore.

P Diddy ntiyorohewe n'ibirego, dore ko minsi yashize hari abagore bamushinje kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

Duane 'Feffe D' Davis yashinje P Diddy kugira uruhare mu iraswa rya 2Pac

P Diddy arashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa 2 Pac 

Tupac (2 Pac) yakundaga gusabana n'abaraperi bagenzi be barimo na P Diddy 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow