Igisubizo cya Ross Kana ku bavuga ko yaba ari umutinganyi

Uyu musore yatangaje ko ikintu cyaba cyaramuvuzweho gihabanye n'ukuri, ari igihe bavugaga ko yaba ari umutinganyi gusa we avuga ko ibyo atari byo, bidashobora no kuba byo.

Feb 10, 2024 - 23:40
Feb 11, 2024 - 08:37
 0
Igisubizo cya Ross Kana ku bavuga ko yaba ari umutinganyi

Kuva uyu musore yatangira kugaragara ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu mafoto n'amashusho, ni kenshi wagendaga wumva abantu bamukeho kuba umutinganyi.

Ross Kana ubwo yari umutumirwa mu makuru ya Radio Rwanda yabajijwe ikintu cyaba cyaramuvuzweho kidahuye n'ukuri maze avuga ko ari igihe bamuvuzeho ubutinganyi, yagize ati "Ikintu bamvuzeho kitari cyo kidateze no kubaho ni ubutinganyi."

Uyu musore avuga ko ari kenshi abantu bagiye bamukekaho ubutinganyi bitewe wenda n'uburyo agaragaramo gusa we avuga ko bidashoboka bidateze no kubaho.

Si Ross Kana gusa bivugwa ko yaba ari umutinganyi kuko bisa n'aho ari ibintu byeze cyane cyane mu byamamare gusa akenshi usanga bifatwa nk'ubundi buryo bwo kwamamaza ibikorwa by'abo bantu, ibyo bita gutwikira umuntu (agatwiko) mu mvugo z'iki gihe. 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow