Icyo Burna Boy yakoreye umufana washatse kumufata ifoto

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Burna Boy yatunguye abatari bake ubwo yakuraga mu isoni umufana akazamura telefone ye bagafatana ifoto.

Dec 4, 2024 - 15:06
Dec 4, 2024 - 20:53
 0
Icyo Burna Boy yakoreye umufana washatse kumufata ifoto

Ebunoluwa Damini Ogulu uzwi mu muziki nka Burna Boy yagaragaye atera ishema uwamwihebeye wamubonye atambuka aho bari bahuriye mu birori agashaka gufata ifoto, agira ikibazo ko bitamugwa neza, ariko byarangiye inzozi ze zibaye impamo.

Ahantu henshi hateraniye ibyamamare, abakunzi babo bajyayo bafite n'intego yo gutahana ifoto y'urwibutso. Bamwe bitwaza abafata amafoto ngo baze gucunga icyamamare kigeze hafi bahise babafotora. Abandi bitwaza telefone zifata amafoto meza ngo baze kwifata amafoto bose bagaragazamo amasura.

Ibyo ni byo byabaye ku mugore wagaragaye yajyanye telefone mu birori byitabiriwe na Burna Boy ubona ko yarafite intego yo gucyura ifoto ye na we.

Mu mashusho yashyizwe hanze agaragaza Burna Boy yitabiriye ibirori, noneho mu gihe yarimo atambuka yegera aho yateguriwe, hari umugore ugaragara afite telefone yamaze gufungura kamera y'imbere ku buryo yafata 'selfie' yabona Burna Boy amugeze iruhande agashaka gufata ifoto rwihishwa, agenda amwihisha kugira ngo atabona ko bagiye kuyifatana.

Burna Boy amaze kubona ko uwo mugore ashaka kumufata ifoto rwihishwa, yahise ahagarara amubwira kuzamura telefone afata ifoto nta kwihisha, yisanzuye.

Abatanze ibitekerezo kuri ayo mashusho bashimiye umutima mwiza Burna Boy yagaragarije uwo mugore, kuko bamwe mu bafana bagira ubwoba bwo gufata amafoto ibyamamare batinya ko abahanzi cyangwa se ababacungira umutekano babagirira nabi.

Hari aho mu minsi yashize umufana yashatse gufata ifoto Asake uzwi mu ndirimbo 'Bandana,' ahita amwaka telefone ayikubita hasi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow