Inkumi zirimo iz'i Kigali zamugushirije umugabo arashikama: Uko umugore wa Davido, Chioma yabereye ikitegerezo abandi bagore

Umugore wa Davido, Chioma Rowland wahawe impano n'umugabo we mu gihe yarimo kwizihiza isabukuru y'imyaka 30, yacanye muri byinshi n'umugabo birimo inkumi zamuraruye.

May 1, 2025 - 19:40
May 1, 2025 - 20:03
 0
Inkumi zirimo iz'i Kigali zamugushirije umugabo arashikama: Uko umugore wa Davido, Chioma yabereye ikitegerezo abandi bagore

Chioma Avril Rowland ni umwe mu bagore b'abahanzi bamaranye igihe kinini n'abagabo babo ariko ntibabure inkuru zo gucibwa inyuma,ariko bo bakazima amatwi bagakomeza kuzirikana isezerano. Davido ntiyasibye kuvugwa mu nkuru zo kumuca inyuma dore ko yanabyaye abana hanze. 

Urukundo rwa Davido na Chioma Rowland rukomeje gukura nk'umuvinyo aho byongeye gushimangirwa kuwa 30 Mata 2025 ubwo Davido yamufashaga kwizihiza isabukuru ye y'amavuko aho yizihizaga imyaka 30.

Si ukumushimisha gusa biciye mu kumuha impano z'imikufi kuko yamuhaye impano y'imodoka iri mu bwoko bwa G-Wagon. Ni ibintu byakuruye amarangamutima ya benshi.

Umuyobozi mu nzu ifasha abahanzi ya Davido, "Davido Music Worldwide" witwa Israel yasohoye ubutumwa bushimira uwo mugore ahamya ko abandi bagore bakwiye kumwigiraho.

Yagize ati:"Chioma, ndagushimira kuri buri kimwe, uri umugore mwiza. Umugore ushaka  kuba umunyentsinzi mu Isi agomba kukwigiraho."

"Uri umugwaneza, wita kuri buri muntu ukamenya ko ameze neza. Imana ikomeze iguhe umugisha."

Davido yavuze ko yatangiye gukundana na Chioma mu mwaka wa 2012 bakomeza kuvomerera urukundo rwabo, baheruka gukorana ubukwe muri Kamena 2024.

Uyu muhanzi afitanye  abana babiri b'impanga na Chioma ariko akagira n'abandi batatu yabyaye ku bandi bagore. Birumvikana neza ko yamuciye inyuma inshuro nyinshi. 

Davido yavuzweho kugirana urukundo n'abakobwa b'i Kigali. Izo nkuru zakajije umurego mu bihe by'iserukiramuco n'itangwa ry'ibihembo bya Trace byatangiwe mu Rwanda mu Ukwakira 2023.

Hari n'umukobwa w'i Kigali wagaragaye yambaye umwambaro wambawe na Davido bikomeza kwenyegeza ibyabavugwagaho ko bagiranye ibihe byiza mu cyumba.

Ayo makuru yose yageze ku mugore wa Davido, Chioma Rowland ariko akomeza umubano na we yanga gusenya urugo.

Ni kimwe mu byo abantu bamuvugaho ko azi kwihanganira umugabo. Gusa mu minsi yashize, Davido ari kwamamaza album ye nshya "5IVE," yavuze ko agiye gushyira umupira hasi, ntazongere kumubabaza amuca inyuma.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow