Diplomate ntiyemera ibyo gushyira album hanze

Umuraperi Diplomate ukunzwe n’abatari bacye kubera ubuhanga agaragaza mu miririmbire ye, avuga ko atemera ibyo gushyira hanze album cyangwa Ep (Extended Play) ndetse ko we atazigera ashyira hanze album kuko abona byaba ari nko guha umutwaro abantu ndetse bigatuma n’indirimbo ziryamirana.

Apr 25, 2024 - 15:50
Apr 25, 2024 - 20:12
 0
Diplomate ntiyemera ibyo gushyira album hanze

Mu kiganiro yagiranye na Igisubizo.com, Diplomate yavuze ko kuri we gushyira hanze album cyangwa se Ep ari ikizira ndetse ko bitajya biza mu nzozi ze kuko asanga byaba ari nko guta umwanya kuko usanga nubwo umuntu aba yashyizeho indirimbo nyinshi ariko n’ubundi izumvwa ari nk’imwe cyangwa ebyiri izindi zikaryamirwa ntizimenyekane.

Uyu muraperi kandi avuga ko impamvu yumva byaba ari ugushyira umutwaro ku bakunzi be, ari uko n’ubusanzwe iyo ashyize hanze indirimbo usanga bavuga ko itumvikana ugasanga biramusaba kugenda ayisobanura akumva ko noneho ziramutse zibaye 10 abantu barwara umutwe ndetse na we bikamusaba ko yajya ahora asobanura buri kanya.

Ku ruhande rwe asanga abahanzi bihutira gushyira hanze album bibwira ko ari bwo bazamenyekana bakanakundwa cyane  baba bahubutse usanga za ndirimbo n’ubundi zose abantu batazimenya.

Diplomate avuga ko we afite gahunda yo kujya ashyira hanze indirimbo imwe gusa mu gihe runaka ariko atazigera ashyira hanze album, akaba avuga ko ibi bitandukanye cyane no kuba adakora, kuko afite indirimbo nyinshi ariko azagenda ashyira hanze imwe ku yindi.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow