Mako Nikoshwa yifashishije Israel Mbonyi ahishuye igituma bamwe mu bahanzi bazima vuba

Umuhanzi nyarwanda, Mako Nikoshwa uri mu banyabigwi b'umuziki nyarwanda yavuze ko kuba abahanzi bataguma mu mitima y'abafana harimo no kudakora ibitaramo.

Jun 7, 2025 - 18:42
Jun 7, 2025 - 19:10
 0
Mako Nikoshwa yifashishije Israel Mbonyi ahishuye igituma bamwe mu bahanzi bazima vuba

Makombe Joseph uzwi mu muziki nka Mako Nikoshwa yagarutse ku gituma abahanzi batagira ibihangano biramba mu mitwe ya benshi mu bafana bikamara igihe gito, bigahita bisaza.

Mako Nikoshwa wakunzwe mu ndirimbo:Bonane, Agaseko, Ndi Umushumba, Nkunda Kuragira, Mujyane n'izindi, yagiranye ikiganiro n'umunyamakuru wa Igisubizo.com amubwira ko abahanzi batita ku gukora ibitaramo nyamara ari byo bishimangira ibihangano by'abahanzi mu mitima y'abihebeye umuziki.

Yagize ati:"Ibitaramo ni kimwe mu bituma abakunzi b'umuhanzi n'ibihangano bye bakomeza kubizirikana. Urugero nka buriya uzarebe umuramyi Israel Mbonyi ni umuhanzi munini kandi wamaze gushinga imizi mu mitima y'abakunzi b'umuziki kimwe mu byamufashije ni ugukora ibitaramo."

"Uzarebe ukuntu ategura ibitaramo abakunzi b'umuziki we bakanezerwa ari nako bawumva kenshi bakawufata. Ubu yamaze kuba umuhanzi ukundwa n'abatari bake."

“Uzarebe n’abahanzi mpuzamahanga bakomeye bategura ibitaramo bakegera abafana babo, urukundo rukiyongera.”

Mako Nikoshwa yagiriye inama abahanzi gutegura ibitaramo kugira ngo bagaragarize ubuhanga bwabo abafana. Babahamirize ubuhanga bwabo ubundi na bo bazakomeze kubazirikana. Yabakanguriye kureka gutwarwa n’imibare yo ku mbuga nkoranyambaga ibabeshya ko bakundwa cyane nyamara urukundo rwa nyarwo rugaragararira imbere y’imbaga.

Hagati aho, Mako Nikoshwa ari mu myiteguro yo gusohora album yise "Mama Rwanda," azakurikiza ibitaramo byo kuyimenyekanisha.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow