Bruce Melodie na Bwiza berekeje i Kampala 

Bruce Melodie yahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2026 agiye muri Uganda, aho afite gahunda yo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise Pom Pom no kuhakorera igitaramo kizaba ku wa 15 Gashyantare 2026.

Feb 13, 2026 - 13:37
Feb 13, 2026 - 14:07
 0
Bruce Melodie na Bwiza berekeje i Kampala 

Bruce Melodie azakorera igitaramo cye muri Guvnor Club, kamwe mu tubyiniro tuzwi cyane i Kampala. Uretse icyo gitaramo, ateganya no gukora ibindi bikorwa birimo ibiganiro n’itangazamakuru ndetse no guhura n’abakunzi be bo muri iki gihugu.

Uyu muhanzi agiye muri Uganda akubutse mu bindi bihugu byo mu karere birimo Kenya na Tanzania, aho aherutse kujya mu bikorwa byo kumenyekanisha ibihangano bye no gushaka imikoranire mishya.

Mu ngendo aherutse gukora, yakunze kugaragaza ko adashaka kujya mu gihugu ngo aveyo adakoranye indirimbo n’umwe mu bahanzi baho.

Uyu muhanzi yajyanye n’itsinda rinini ririmo na Bwiza, basanzwe bafitanye ubucuti ndetse kuri ubu bahuje umujyanama mu bijyanye n’imishinga yabo ya muzika.

INDI NKURU WASOMA :Impamvu ibizagenda ku kibuga cy’Indege cy’i Bugesera byagabanyutse

Uhujimfura Jean Claude uyobora KIKAC Music ireberera inyungu za Bwiza, ari gukorana bya hafi na sosiyete 1:55 AM Ltd ibarizwamo Bruce Melodie, ibintu byatumye imikoranire yabo irushaho gukomera.

Mu minsi ishize, Bruce Melodie yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo na Julianna Kanyomozi, umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda, avuga ko ari umwe mu bo akunda kuva kera.

Ku ruhande rwa Bwiza, urugendo rwe muri Uganda ruje rukurikira indirimbo aherutse gukorana na Lydia Jazmine, uri mu bahanzi bafite izina rikomeye muri iki gihugu. Iyi mikoranire igaragaza ko abahanzi nyarwanda bakomeje kwagura isoko ryabo mu karere.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow