Juma Jux warushinze n’Umunya-Nigeria-kazi, Priscilla, yahishuye iby’urukundo rwe na Vanessa

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Juma Jux wabanye mu rukundo n’abarimo Vanessa Mdee yagarutse ku bihe byiza babanyemo byo kurebana akana ko mu jisho nyuma birangira nabi.

Feb 12, 2025 - 20:01
Feb 12, 2025 - 20:21
 0
Juma Jux warushinze n’Umunya-Nigeria-kazi, Priscilla, yahishuye iby’urukundo rwe na Vanessa

Juma Jux uri mu bahanzi n’abashoramari bakomeye mu gihugu cya Tanzania akaba aherutse gusezerana kubana akaramata n’umukobwa wo mu gihugu cya Nigeria witwa Priscilla Ojo, ariko ntiyibagirwa ibihe yabanyemo n’abandi bakobwa basangiye iraha. Yashimangiye ko Vanessa ari we wamusabye ko bashwana.

Uyu muhanzi yagarutse ku by’urukundo rwe na Vanessa n’uburyo batandukanye. 

Ati:”Nabanye mu rukundo na Vanessa Mdee imyaka 6. Navuga ko urukundo rwe rwamfunguriye imiryango menywa n’abatari bake. Navuga ko rwangiriye akamaro kurusha abandi twabanyemo.”

“Ibyacu byarangiye agiye mu byo gukora akazi akajya agenda akamara igihe kinini mu bihugu birimo Amerika ibyo bikambabaza. Mbere yambwiye ko abona urukundo rwacu rudafite intego, ngo byaba byiza ibyacu tubirangije, urukundo rwacu tukarushyiraho iherezo. Nakomeje kubabazwa n'urukundo rwe, nanjye nza kumubwira ko yakwishakira undi mukunzi.”

Amaze kumubwira ayo magambo bamaranye amezi 9 batavugana bigaragaza ko batandukanye, buri umwe ashaka undi mukunzi.

Vanessa Mdee yakundanye n’umuhanzi wo muri Nigeria, Rotimi, ubu barabana nk’umugabo n’umugore.

Nyuma Jux yakundanye n’abarimo umukobwa witwa Karen Bujulu, ariko baratandukana akundana n’umukinnyikazi wa filime wo muri Nigeria, Priscilla Ojo. Basezeranye kubana akaramata mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu muhanzi Juma Jux ukora umuziki akanakora mu bijyanye n’imideli dore ko afite ikirango cy’imyambaro ye izwi nka ‘African Boy,’ iyo myambaro yambuka imipaka ikagera mu bihugu bituranye na Tanzania birimo Uganda.

Mu muziki na ho yarakoze cyane, akunzwe mu ndirimbo zirimo Ololufemi na Enjoy yakoranye na Diamond Platnumz.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow