Billy Believe yibukije abantu aho urufatiro rw'ubuzima rushingiye
Umuhanzi Billy Believe uzwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise Gitare, igamije gukomeza abantu no kubibutsa ko Yesu ari we rufatiro rukomeye rw’ubuzima.
Billy Believe, wavukiye mu gihugu cy’u Burundi mbere yo kwimukira mu Rwanda aho akorera ibikorwa bye bya muzika, yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye ashaka guha abantu icyizere mu bihe bikomeye banyuramo. Yagaragaje ko ubutumwa bwayo bushingiye ku kwizera Yesu nk’urutare umuntu ashobora kubakiraho ubuzima bwe bwose.
Mu kiganiro yagiranye na IGISUBIZO, Billy Believe yavuze ko iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwihariye bwo guhumuriza imitima y’abari mu bibazo bitandukanye. Yagize ati: “Nifuje kwibutsa abantu ko Yesu ari we rutare rutanyeganyega. Mu bihe byose, yaba ibyiza cyangwa ibibi, ni we soko y’imbaraga n’ibyiringiro byacu.”
INDI NKURU WASOMA : Tour du Rwanda - Umuholandi yagize i Kamembe ubwami bwe
Yakomeje avuga ko intego ye nyamukuru mu muziki atari ukwishimisha gusa, ahubwo ari ugukwirakwiza ubutumwa bwiza no guhuza abantu binyuze mu bihangano bye. Indirimbo “Gitare” ije ikurikira izindi ndirimbo uyu muhanzi yari asanzwe afite, zose zigaruka ku butumwa bwo kwizera no gukunda Imana.
What's Your Reaction?








