Rema Namakula yiteguye guhangana n'abifuza ko asenya

Umuhanzikazi Rema Namakula yagaragaye avuga ku bihuha byari bimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko yaba yatandukanye n'umugabo we, Dr. Hamza Ssebunya.

Sep 12, 2025 - 14:31
Sep 12, 2025 - 14:36
 0
Rema Namakula yiteguye guhangana n'abifuza ko asenya

Byari byavuzwe cyane ko uyu muhanzikazi ukunzwe cyane muri Uganda n’umugabo we, Dr. Hamza Ssebunya, bari mu makimbirane akomeye mu rugo rwabo, bamwe bakavuga ko harimo gucana inyuma ndetse no kuvuga ko bombi batandukanye, ndetse ngo Rema yaba yarataye urugo. 

Nyamara ariko, mu mashusho yagiye hanze agaragaza Rema yishimanye n'umugabo we, ndetse akaba yahise anahakana aya makuru yavugwaga ku rugo rwabo.

Rema yahise anasubiza ababivugaga mu buryo bw’urwenya ariko anagaragaza uburemere bw’aya magambo. 

Rema Namakula na DR. Hamza bari kwishimira ubuzima i Paris mu Bufaransa 

Ati: "Mbwira, koko niba yarakoze ikosa cyangwa oya? Kandi se ni gute namureka? Njyewe nzamurwanira kugeza ugiye mu bitaro bya Mulago. Uzi uko abagore barwanira abagabo babo bavuga bati "ni uwa njye", yego, ni uwa njye. Bizarangira ujyanwe mu bitaro bya Mulago." 

Iyi myitwarire ya Rema Namakula igaragaza urukundo rwe n’umugabo we, yongeye gutuma benshi mu bakunzi babo bizera ko aba bombi bakiri kumwe. Ibi kandi byakuyeho ibihuha byakwirakwizwaga ko Rema Namakula na Dr. Hamza baba batandukanye.

Rema Namakula yigeze gukundana na Eddy Kenzo ndetse bakaba baranabyaranye umwana w'umukobwa, mbere y'uko batandukana kuri ubu buri we akaba yaraje gushaka.

Rema Namakula na Eddy Kenzo bajya bahuriza hamwe imiryango yabo nyuma yo gutandukana

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com