Bisibwe! RIB yavuze ko Yago yahunze yaragikurikiranwa
Nyuma y’ihunga rya Yago akavuga ko ahunze agatsiko k’abagizi ba nabi bashaka kumugirira nabi, RIB yavuze ko ahunze hari ibyo yaragikurikiranwaho, ikangurira abari gukoresha ibyo aherutse gutangaza kubisiba cyangwa se bagakurikiranwa.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago yagiye hanze y’U Rwanda n’ubundi hari ibyo yaragikurikiranwaho, none hakaba hari ibyo akomeje gusakaza bidahwitse. Yasabye abari kubisakaza kubisiba batarakurikiranwa.
Muri Kanama 2024, nibwo Yago yagiye akora ibiganiro bitandukanye akabicisha ku muyoboro we wa YouTube yumvikanisha ko hari abantu bari mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda bari gukoresha imbuga nkoranyambaga bakamwica urubozo.
Ku wa 30 Kanama yahishuye ko yamaze guhunga igihugu, akerekeza mu gihugu cya Uganda. Maze ku wa 31 Kanama 2024 ashyira hanze amashusho afite amasaha abiri n’iminota 26, ashinja bimwe mu byamamare nyarwanda byashatse kumugirira nabi n’abo batavuga rumwe.
Kuri uyu wa 03 Nzeri 2024, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko uyu musore yahunze n’ubundi hari ibyo yaragikurikiranwaho.
Yagize ati:”Ni byo yaragikurikiranwa, abonye ko atangiye kubazwa ku byaha biremereye nka biriya byivangura yavuze, yahise agenda [….] ahari ubona ko yakomeje gukora ibindi biganiro biganisha ku byaha.”
“ Icyo namwibutsa nuko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera ntabwo byabuza kuba yakurikiranwa, yitonde rero ntave hano hari ibyo yarakoze, hariya agiye akore ibindi, bigaragaza neza ko ibyo yakoraga ari ibyaha. Inama namugira nuko yajya mu nzira nziza agakora showbiz neza, akirinda kuyigira urubuga rwo kubiba urwango, no gukurura amacakubiri.”
Uyu muvugizi Dr. Murangira yakomeje aburira abantu bose bari gukwirakwiza ibyo yavuze kubisiba hakiri kare.
Yagize ati:”Abari gufata ikiganiro cyirimo amafuti yakozwe na Yago, Djihad cyanga se yavuzwe na GodFather, amafoto y’urukozasoni bakayasangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga, bari gukora ibyaha, ndabasaba ko ibyo byose mubisiba, nimutabisiba muraza kureba ikiza gukurikiraho.”
“Kubisangiza abandi ni ukuzura akaboze, muba mubyibutsa abandi, mubisibe hakiri kare.”
Dr. Murangira yahamije ko Yago yaragikorwaho iperereza; yari yararezwe n’uwamushinjaga kumukangisha no kumusebya akwirakwiza amushusho ye y’ubwambure bwe. Ubu ariko kandi yaragikurikiranweho ibyo gukurura ivangura n’amacakubiri.
Yakanguriye abantu kwirinda gukorera ibintu bibi ku mbuga nkoranyambaga kuko bigira ingaruka z’ako kanya cyangwa se z’igihe kirekire.
What's Your Reaction?










