Impamvu Diplomat yatangaje amagambo atarakiriwe neza na bamwe mu bakoresha urubuga rwa X

Umuhanzi nyarwanda DIPLOMAT ni umwe mu bari kugarukwaho ku rubuga rwa X kubera gutangaza amagambo agaragaza ko abagore basuzugura abagabo bakwiye kwigishwa kugeza bisubiyeho.

Nov 5, 2024 - 20:13
Nov 5, 2024 - 21:59
 0
Impamvu Diplomat yatangaje amagambo atarakiriwe neza na bamwe mu bakoresha urubuga rwa X

Diplomat Nuru Fasasi yavuze ko abagore n’abakobwa barezwe neza bakwiye kurindwa kuko ari bo basobanukiwe agaciro k’umugabo n’umuryango mugari muri rusange. Ahishura kandi ko abataye umuco bagomba guhanwa bakisubiraho.

Uyu muhanzi yavuze ko yatangaje ayo magambo nta kibi agamije, dore ko abarezwe neza babyakiriye neza ariko abataye umuco yita ‘ibishegabo’ babifashe nabi.

Inkuru y’ibi bintu yatangaje ku mbuga nkorambaga yakajije umurego igihe yacaga (Diplomat) ku rubuga rwa X akagira ati:”Ibishegabo bigomba kwibana byonyine mu nzu yabyo, ku muhanda ndetse no muri hoteli.”

“Hari abagore benshi barezwe neza bafite imico myiza, ni bo bakwiye gukundwa, gushakwa no kurindwa ku giciro icyo ari cyo cyose.”

Nyuma hari ukoresha urubuga rwa X wabajije abakoresha urwo rubuga; “Uhuye n’umukobwa cyangwa se umubyeyi yiyanduje (ari mu gihe cy’imihango) mugahurira yenda mu isoko, kwa muganga, cyangwa se ahandi, wabimubwira?”

Diplomat uherutse kumvikana mu ndirimbo ‘Akabando’ yahise amusubiza agira ati:”Nuramuka umenye ko ajya asuzugura /atuka abagabo kuri interineti, ari ‘igishegabo’ utazanamutiza amayinite yawe uzamureke ategereze ibishegabo bigenzi bye. Guhera igihe bizera ko tutari abarinzi b’abagore, ntuzate igihe cyawe.”

Mu kiganiro Igisubizo.com  yagiranye na Diplomat yahishuriyemo impamvu yatangaje ayo magambo.

Yagize ati:”Njye ikintu nagarutseho, ni uwo mugore cyangwa se umukobwa utuka abagabo akabatesha agaciro, agatuma abagabo bitakariza icyizere, ugasanga umugabo aragenda yubitse umutwe. Akagira ubwoba ntagire icyo abivugaho. Aho nta cyaha nari nkoze. Bamwe nabonye nkoresheje ijambo igishegabo barigiraho ikibazo kandi mu by’ukuri ni ryo rikwiye abagore basuzugura bakumva ko umugabo agomba kugendera munsi y’ibirenge byabo.”

“Abagore cyangwa se abakobwa barezwe bo bazi igisobanuro cyaryo nta n’ikibazo barigizeho kuko si bo.”

Abantu bakwiye kumenya ko abagabo ari abarinzi b’abagore bakaba n’abarinzi b’abanyantege nke.

Ati:”Narabishimangiye nti nusanga uwo ushaka guhonyora abagabo ‘igishegabo’ ari mu kaga mwereke ko iyo aza kugira umuco wo kubaha aba arokowe […] abantu bakwiye kumenya ko abagabo ari abarinzi b’abakobwa n’abagore, uko ni ko byakabaye mu muco.”

“Nahise mbwira abagabo bagenzi banjye nti: bavandimwe mukwiye kubareka kuko bavuga ko bihagije badakeneye abagabo babafasha, ubwo nyine bazifasha. Ibyo nzi ko mbyemeranyaho n’abagore barezwe ari bo bamutima w’urugo n’abanyampinga, na bo mujya mubona ko bamaganira kure abavuga ko badakeneye abagabo.”

Umunyamakurukazi kuri TV/RADIO 1, Agahozo Peace yagaragaje ko ari muri uwo mujyo wa nyampinga.

Ati:”Ikizira kuri bo ni umuryango! Bamwe uzasanga banga kwitwa ‘umukobwa’ ngo kuko harimo inshinga gukobwa, abandi bati: umugore ufite umugabo nta kibazo ariko utamufite ni byiza kurushaho. Banga ijambo ‘mutima w’urugo’ kandi ntibazi ko ari agaciro kacu. Usanga bakorera ikirori uwatandukanye n’umugabo we.”

“Birirwa basiganya abagabo na bo ngo bafate impetso baheke. Ni ikizira mu muryango. Nitubarera bazaturimburira umuryango. Na bo si bo ni amaronko, tubime ikaze (karibu) iwacu. Mana ha umugisha abagore.”

Diplomat yashimangiye ko hari abagabo bumiwe banze kugira icyo bakongera gutangaza kubera gutinya ko batukwa, ubu bakaba basigaye bagendana ubwoba.

Yongeyeho ko bamutima w’urugo na banyampinga bakwiye kurindwa kuko ari bo bakomeje kwamamaza umuco. Abasaba ko bagira uruhare mu kugorora abo bataye umuco bakigira ‘ibishegabo.’

Diplomat yavuze ko abagore n'abakobwa batuka abagabo bakwiye kwigishwa bakisubiraho

Peace Agahozo yagarutse ku mico mibi y'abagore n'abakobwa batuka abagabo

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow