Bahavu Jeanette yasubije abakunze kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga

Bahavu Jeanette Usanase umaze kwigwizaho igikundiro n'izina rikomeye binyuze mu gukina filime, yihanangirije abakunze kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga bibanda ku buryo yisigamo ibirungo by'ubwiza mu maso avuga ko ari umwanya we ata, ko nta mwanya wabo aba yakoresheje.

Feb 3, 2024 - 18:30
Feb 3, 2024 - 18:41
 0
Bahavu Jeanette yasubije abakunze kumwibasira  ku mbuga nkoranyambaga

Bahavu Jeanette ni kenshi usanga iyo yasangize abantu amafoto ye cyangwa se amashusho, ibitekerezo batanga akenshi usanga byibanda kukunenga uburyo akunda kwisinga ibirungo by'ubwiza byinshi, ibizwi nka "Make up" bigatuma abenshi babifata nko gukabya ndetse ko bitagakwiye ahubwo ko yakagombye kuguma uko Imana yamuremye.

Bahavu mu kubasubiza yavuze ko atangazwa n'ukuntu umuntu abangamirwa n'uko undi ameze nyamara we amwubahira uko ari ndetse yongeraho ko iyo ari kubikora ari umwanya we akoresha, rero ko nta mpamvu yo kubangamirwa n'uko ameze.

Yagize ati "Ntangazwa n'ukuntu umuntu umwakira uko ari ukanabikunda ukumva nta kibazo, ariko we akabangamirwa n'uko nisisnze make up cyane. Mu by'ukuri nta mwanya wawe nishe, kubera iki wabangamirwa n'ikintu cyantwariye umwanya wange? Ikintu kitakuriho, kitanakwangiriza ubuzima."

Bahavu uretse kuba azwiho cyane nk'umwanditsi ndetse akaba n'umukinnyi w'amafilime, aherutse no kwinjira mu murimo w'ivugabutumwa, ubwo aheruka kugaragara ku nshuro ya mbere mu itorero ryitwa "Shiloh prayer mountain church" ku wa 18 Mutarama 2024 arimo kubwiriza.

Uyu mugore yakinnye mu mafilime menshi agiye atandukanye gusa iyo yamenyekanyemo cya ni iyo bita "Impanga series". Iyi akaba ari we uyandika akanayikinamo aho azwimo ku izina rya Kami.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow