Shakib Lutaaya yavuze uko abana na Zari uba muri Afurika y'Epfo we akaba muri Uganda
Umugabo wa Zari The Boss Lady, Shakib Lutaaya yahishuye ko aba muri Uganda ariko umugore we, Zari The Boss Lady aba mu gihugu cy'Afurika y'Epfo, ahamya ko atamara icyumweru batarabonana.
Shakib Lutaaya wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera akundana n'umuherwekazi, Zari, yavuze ko nubwo abantu bamubona cyane muri Uganda umugore we aba muri Afurika y'Epfo, ajya anyuzamo agafata indege akajya kumureba ubundi akagaruka muri Uganda.
Shakib ukora akazi k'ubucuruzi harimo gucuruza inkweto n'imyenda akanakina umukino w'iteramakofe, yatangaje ko umubano we n'umugore we, Zari, uhagaze bwuma.
Yagizwe ati:"Nubwo mba muri Uganda, Zari akaba muri Afurika y'Epfo njye tubanye neza nta kibazo."
Uyu musore yahamije ko buri cyumweru babonana.
Ati:"Iyo mukumbuye mpita mfata indege nkajya kumureba. Ikindi kandi ntabwo namara icyumweru tutabonanye, ngomba kumubona amaso ku yandi nibura umunsi umwe mu cyumweru ."
Ni nyuma y'inkuru zitandukanye zabavuzweho ko batameranye neza, byatizwaga umurindi n'ibintu bibi abo bombi bacishaga ku mbuga nkoranyambaga bakongera bakagaragara bagiranye ibihe byiza.
Zari ni umugore wakundanye n'abagabo batandukanye barimo nyakwigendera Ivan Don Ssemwanga, Diamond Platnumz, GK Chopper na Shakib Lutaaya.
Ni umugore w'abana batanu barimo batatu ba Ssemwanga na babiri ba Diamond Platnumz.
Mu gihe ubu ari kuvugwa mu rukundo na Shakib Lutaaya, yiyemeje kuryana ubuzima na we ntabyo kubyarana umwana.
What's Your Reaction?










