T-Pain yahishuye impamvu amaranye imyaka 21 n’umugore atamuca inyuma

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, T-Pain yavuze ko umugore we yamukunze mbere y’imyaka 21 ishize kugeza na n’ubu aracyamukunda.

Oct 22, 2024 - 12:02
Oct 22, 2024 - 12:15
 0
T-Pain yahishuye impamvu amaranye imyaka 21 n’umugore atamuca inyuma

T-Pain uri mu bihe byiza by’urukundo n’umugore, Amber Najm, yashimangiye ko umugore we yamukundwakaje kuva mu ntangiriro za 2000 ndetse akajya amusengera bituma aba umuherwe, ibyo byamurinze kumuca inyuma.

Nyuma y’imyaka irenga ibiri bari mu rukundo, mu mwaka wa 2003, T-Pain uzwi mu ndirimbo ‘Bartender’ na ‘All The Above,’ yafashe umwanzuro arushinga n’umugore we, Amber Najm, urukundo rwabo rwakomeje gukura nk’umuvinyo, none T-Pain aracyamushimira urwo akomeje kumukunda.

Yagize ati:”Mu myaka 21 ishize, sinigeze nsha inyuma umugore wanjye, ibihe byiza mugore wanjye.”

“Ushobora gusesagura/kwangiza amafaranga ukongera ukabona andi, ariko ntabwo wakwitesha umugore mwiza/umugore w’umutima ngo wongere ubone undi mwiza. Nahuye n’umugore wanjye nta kintu mfite, yaramfashije amfasha no kwandika zimwe mu ndirimbo zanjye, aransengera ibintu birahinduka.”

T-Pain yahise aha abantu umukoro wo kumubwira ikintu yagenderaho aca inyuma umugore nk’uwo. Ati:” Mumpe impamvu yatuma nitesha umugore nk’uwo nkamuca inyuma? Mbona abagabo mbwa ari bo baca inyuma abagore babo. Nzamukunda iteka kuko igihe gishize mbona ari nk’umwaka umwe.”

Uyu muraperi T-Pain w’imyaka 40 ni umwe mu baraperi karundura bo muri Amerika, dore ko amaze mu muziki imyaka irenga 23.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow