Omega 256 yumva ko inzozi ze zaba impamo aririmbiye imbere ya Museveni

Umuhanzikazi Murerwa Shamim wamamaye mu muziki nka Omega 256, ufite n'inkomoko mu Rwanda uretse ko akorera umuziki muri Uganda, yavuze ko igihe azataramira imbere ya Perezida Museveni, ari bwo azavuga ko umuziki we wageze ku rwego rwo hejuru.

Sep 8, 2025 - 18:11
Sep 8, 2025 - 18:29
 0
Omega 256 yumva ko inzozi ze zaba impamo aririmbiye imbere ya Museveni

Omega 256 ni umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Uganda, by'umwihariko mu Burengerazuba bw'iki gihugu aho yitwa umwamikazi waho. Indirimbo yamenyekanyemo cyane zirimo 'This Year', 'See You Tonight' yahuriyemo na Cindy Sanyu, ndetse na 'Akahama' yakoranye na Yago Pondat. 

Uyu muhanzikazi witegura gukora igitaramo cye cya mbere kinini mu mateka, kizabera kuri Lugogo Cricket Oval ku wa 19 Nzeri 2025, ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yavuze ko kuririmbira Perezida ari ikintu yakunze kurota kuva kera ndetse yizeye ko azazigeraho.

Omega 256 ni umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Uganda 

Ati: "Mfite abantu batandukanye nakwishimira kuririmbira, ariko kuririmbira Perezida ni inzozi zanjye za buri gihe. Nzi ko aba afite gahunda nyinshi kandi ahuze, ariko nta wamenya, wenda umunsi umwe inzozi zanjye zizasohora." 

Perezida Museveni amaze igihe kinini atitabira ibitaramo by'abahanzi, gusa ikibazwa n'abenshi muri Uganda, ni ukuba byashoboka ko yazitabira igitaramo cya Omega 256 wamvukanaga asa na ho ari gutumira uyu mukuru w'igihugu.

Perezida Museveni ntaheruka kugaragara mu bitaramo by'abahanzi 

Igitaramo cya Omega 256 kizabera kuri Lugogo Cricket Oval 

Reba indirimbo nshya Omega 256 yakoranye na Cindy Sanyu 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com