Yavuye mu mafoto: Edouce Softman yahishuye ukuntu ku buryo butunguranye umugore we yagiye mu mashusho y'indirimbo 'Marry Me'

Umuhanzi nyarwanda, Edouce Softman yavuze ko kwifotozanya n'umugore we byavuyemo amashusho y'indirimbo ye nshya 'Marry Me.'

Oct 2, 2024 - 17:47
Oct 3, 2024 - 10:40
 0
Yavuye mu mafoto: Edouce Softman yahishuye ukuntu ku buryo butunguranye umugore we yagiye mu mashusho y'indirimbo 'Marry Me'

Edouce Softman umaze iminsi ashyize hanze indirimbo nshya yitwa 'Marry Me' yahishuye ko gusohokana n'umugore we bagafata amafoto byamuhaye igitekerezo cyo gukoramo amashusho y'indirimbo yakurikiye umuzingo muto w'indirimbo ( EP) yise 'Genesis.'

Uyu muhanzi Edouce uri mu bahanzi bakunzwe mu myaka itanu itambutse mu ndirimbo zirimo: Urushinge, Nyaranja na Akandi Kumutima, ariko nyuma yamaze iminsi adashyira hanze indirimbo, aza kugarukana EP yise 'Genesis,' na yo yayikurikije indi ndirimbo yitwa 'Marry Me.'

Mu mashusho y'iyo ndirimbo 'Marry Me' hagaragaramo umugore we. Yasobanuye impamvu harimo umugore we, ahamya ko ayo mashusho yayagiyemo avuye ku mafoto.

Yagize ati:"Kujyamo kwa madamu kwari gutunguranye kubera ko si we nashaka ko ayijyamo, ariko yayagiyemo anatuma nyisohora huti huti kuko mfite indi nari narateganyije ko nayishyira hanze mbere yayo."

"Igihe twari twasohokeye mu Bugesera mu gace kitwa Ruhuha, twari twajyanye n'udufatira amafoto, tuhageze turayafata, ariko ndatekereza nti twakora n'ibirenze amafoto!  Ndeba mu ndirimbo mfite mpita mfatamo 'Marry Me' aranyihanangiriza ngo sinzayasohore. Uwo wafashe amasusho arayatunganya amaze kuyaduha, mbona ni amashusho meza ajyanye n"iyo ndirimbo 'Marry Me."

Edouce yakomeje avuga ko yingize umugore we kugeza abyemeye. Ati:"Amaze kuyaduha narayarebye mbona ni meza, mpita mbwira umugore wanjye nti nta mpamvu yo kutayaha abantu, arabyemera dushyira hanze iriya ndirimbo mu buryo bw' amajwi n'amashusho."

Uwo muhanzi n’umugore we, muri Gashyantare 2024 bizihiza isabukuru y’umwaka umwe (1) y’umwana wabo .

Uyu muhanzi Edouce Softman yahamije ko yagarutse mu muziki awugarutsemo ku buryo mbere yuko uyu mwaka wa 2024 urangira, azashyira hanze indi ndirimbo nshya.

Edouce aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yitwa 'Marry Me'

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow