Narwaye agahinda gakabije kugeza ubwo ngiye kwivuza hanze -Oda Paccy

Umuraperikazi Uzamberumwana Oda Pacifique wamamaye mu muziki Nyarwanda nka Oda Paccy yahishuye ko yigeze kurwara agahinda gakabije mu myaka yatambutse biturutse ku bantu yagiye yizera bakamutenguha, bigera aho biba ngombwa ko ajya kwivuza aka gahinda hanze y’U Rwanda.

Apr 2, 2024 - 15:25
Apr 2, 2024 - 15:29
 0
Narwaye agahinda gakabije kugeza ubwo ngiye kwivuza hanze -Oda Paccy

Mu kiganiro Oda Paccy yagiranye na ISIMBI Tv yagarutse ku bihe bitandukanye yagiye anyuramo mu myaka yashize bituma arwara indwara y’agahinda gakabije biza kuba ngombwa ko ajya kwivuza hanze y’U Rwanda. Yavuze ko yagiye anyura muri byinshi ariko byose byaje guhumira ku burari mu mwaka wa 2020, umwaka avumira kugahera ko atazigera awibagirwa mu buzima bwe, ubwo yatenguhwaga n’abantu ba hafi ye yizeraga akisanga ari wenyine nta muntu n’umwe ukimwumva.

Muri 2020 nibwo yamuritse Studio yise ‘Ladies Empire Records’ yari igamije gushyigikira no kuzamura abana b’abakobwa bafite impano gusa ntiyamaze kabiri kuko hahise hatangira kuvugwamo ibibazo bitandukanye, atangira gushwana n’abaterankunga yari yabonye ndetse biza no kugera mu nkiko bamuca akayabo k’amafaranga. Impamvu yo kujyanwa mu nkiko yatewe n’uko umwe mu baterankunga be bo hanze y’U Rwanda yaje kumwihinduka avuga ko ashaka kujya afata 70% y’ibyo studio yinjije Paccy agafata 30% nyamara ari we wayishinze. Yagize ati “Muri 2020 narwaye agahinda gakabije, byarangoye njya no kwivuza hanze y’U Rwanda byose bizana n’ibihe bya Ladies Empire.”

Icyo gihe Paccy yabyamaganiye kure gusa haza kubaho ikibazo cy’uko bari bagiranye amasezerano nka CEO wa Studio bituma uwo muterankunga amujyana mu nkiko avuga ko Studio ari iye (Umuterankunga), Icyo gihe Paccy yiyambaje bamwe mu bantu be ba hafi bari bazi imva n’imvano yiyo Studio ngo bamutangire ubuhamya ko Studio ari iye ariko birangira bose bamuhindutse birangira atsinzwe mu rubanza Studio ayamburwa atyo. Icyo gihe yatangiye kujya yakira ubutumwa n’amagambo byaje kumutera ihungabana arwana agahinda gakabije bamushinza ubuhemu, nta numwe ushobora kumwumva ngo yumve ukuri kwe ahubwo bose bakamushyira mu gatebo kamwe k’umuntu udashobotse.

Undi munsi avuga wamuteye agahinda ni ubwo Lick Lick babyaranye yamwihakanaga ku mugaragaro ubwo bari batumiwe bombi ku Radiyo ahakana ko yamuteye inda ndetse nyuma y’ibyo akaza gutotezwa cyane asabwa kuyikuraramo akabatsembera bikaza kygera aho bamujyanye kwa muganga inda igiye kuvamo kubera igitutu cy’abantu. Paccy nubwo nyuma yo kwivuza akomeza kubwira amagambo akomeretsa arimo abamubwira ko ashaje adashatse umugabo, ko adakwiye kwifotoza no kwisiga ibirungo by’ubwiza kuko imyaka agezemo itabimwemerera ariko yafashe umwanzuro wo kujya akora ikimushimisha gusa atitaye kubyo abandi bashaka kuko yaje gusanga na we agahinda ke ntawe bagafatanya.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow