Urugendo rwa Quenti umubyinnyi wiyemeje kubyina ize

Umuhanzi Quenti uri mu batanga icyizere muri muzika nyarwanda yashyize hanze indirimbo yise "Away" ikaba iya mbere ahaye abakunzi be nyuma yo gushyira imbaraga mu muziki agasa n'ushyira ku ruhande umwuga wo kubyina.

Oct 11, 2025 - 11:26
Oct 11, 2025 - 12:30
 1
Urugendo rwa Quenti umubyinnyi wiyemeje kubyina ize

Ifitambaraga Patrick, amazina nyakuri ya Quenti asanzwe ari n'umubyinnyi mu ndirimbo ziri mu njya ya Afrobeats.

Mu kiganiro na IGISUBIZO, Quenti yavuze ko inkomoko yo gukora umuziki kuri we, byatangiye ari umwana aririmba mu rusengero cyane ko yakuriye mu muryango wa gikirisitu. 

Yagize ati: "Kuva mu buto bwanjye nari umuririmbyi muri korari y'ishuri ryo ku Cyumweru, kubera ko navukiye kandi nkakurira mu muryango wa gikirisitu.

"Nyuma naje kuba umubyinnyi mu itsinda rya 'AfroMasters' aho nigaga muri ESTB, noneho mu 2022 naje gutangira gukora umuziki mu buryo bw'umwuga nyuma yo kumenya gucuranga gitari na piano."

Uyu muhanzi uretse gukora umuziki ndetse no kubyina, yanize ibijyanye n'ubwubatsi bw'imihanda mu mashuri yisumbuye, ndetse aza gukomereza mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza ibijyanye n'ikoranabuhanga mu kubaka imihanda migari.

Reba indirimbo "Away" ya Quenti unyuze hano 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com