Abanya-Kenya bakiriye bate abahanzi barimo Israel Mbonyi, bazabasusurutsa mu mpera za 2024?
Abategura ibitaramo bo muri Kenya bakoze mu mpande zombi z'umuziki bazana abaramyi ndetse n'abaririmba indirimbo zisanzwe bazataramira abaturage babo ku wa 31 Ukuboza 2024.
Abahanzi bazaririmba muri icyo gihugu barimo umuramyi wo mu Rwanda Israel Mbonyi n'uwo muri Tanzania, Christian Shusho. Ku rundi ruhande, hari abaririmba indirimbo zisanzwe barimo Umunya-Jamaica, Shenseea. Ibyo bitaramo byishimiwe n'abatari bake, ariko kandi binabaha umukoro wo kumenya aho bazajya.
Abihebeye ibitaramo mu gihugu cya Kenya bashyizwe mu rujijo n'abatumiye abahanzi bakomeye bo hanze y'igihugu cyabo ngo baze babasusurutse, basoze umwaka baryohewe n'ubuzima.
Umwe muri bo ni umuramyi wo muri Tanzania, Christian Shusho. Uyu umaze kumenyekana mu karere k'Afurika y'I Burasirazuba yamaze kwemeza ko azataramira muri icyo gihugu.
Yaciye ku rubuga rwa X agira ati:"Kenya, ku wa 31 Ukuboza tuzasozanya umwaka. Tubafitiye urutonde rw' abahanzi mukunda."
Israel Mbonyi uheruka gutaramirayo mu mpeshyi ya 2024 mu gitaramo cyiswe 'Africa Worship Experience,' na we yaciye ku rubuga rwa X arabihamya ko azataramira muri icyo gihugu ku wa 31 Ukuboza 2024.
Biteganyijwe ko abo baramyi bombi bazahurira ku rubyiniro rumwe.
Abatanze ibitekerezo baciye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bishimiye kuba umuramyi Israel Mbonyi agiye kongera kubataramira. Abandi bashyizwe mu rubibi, babuze amahitamo bibaza niba bazajya kuramya no guhimbaza Imana cyangwa se niba bazajya mu gitaramo cyatumiwemo Umunya-Jamaica, Shenseea.
Hari kandi abibajije impamvu batateguye ibitaramo by’abanyagihugu gusa, bakajya kuzana abatari abo mu gihugu. Bahamagariye abategura ibitaramo guteza imbere impano z’imbere mu gihugu.
What's Your Reaction?










