Barack Obama yaciye amazimwe, Diamond Platnumz aziba iminwa! Uko bimwe mu byamamare byizihije umunsi w’abakundana
Itariki ya 14 Gashyantare buri mwaka yizihizwaho umunsi w’abakundana hirya no hino ku Isi. Bamwe mu byamamare na bo bagaragarije abatuye uyu mubembe urwo bakunda abakunzi babo.
Abahanzi, abakinnyi b’imikino itandukanye n’abanyepolitike ntibahishe amarangamutima banyarukiye ku mbuga nkoranyambaga bahishura urwo bakunda abakunzi babo.
Uwahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama wavugwagaho gutandukana n’umugore we, Michelle Obama, yagaragaje urwo akunda uwo mudamu we.
Yagize ati:”Imyaka 32 irashize turi kumwe kandi uracyari mwiza kuri njye.”
Barack Obama na madamu we, Michelle Obama baryohewe n'urukundo
Ibi byahise bisiba ibihuha byavugwaga ko Michelle Obama yaba yaratandukanye na Barack Obama ndetse bari mu nzira yo kwaka gatanya. Bimwe mu byashingiweho birimo kuba atarajyanye na we mu irahira rya Perezida Donald Trump, Obama agenda wenyine.
Tonzi aryamye mu gituza cy'umugabo we, Alfred bizihiza umunsi w'abakundana
Umuramyi Tonzi yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga asangiza abazikoresha ifoto aryamye mu gituza cy’umugabo we, Alfred Gatarayiha, amwifuriza kuryoherwa n’uyu munsi w’abakundana.
Cristiano Ronaldo yashimangiye ko yihebeye umugore we, Georgina
Cristiano Ronaldo yavuze ko umugore we Georgina Rodriguez ari we mugore yihebeye. Ati:”Ni we mukunzi wanjye wa mbere wenyine.”
Fireman ni umwe mu baraperi bizihije umunsi w'abakundana
Umuraperi Fireman yagaragaje ifoto ye ari kumwe n’umugore we bose ubona bishimanye kuri uyu munsi w’abakundana.
Diamond Platnumz yahaye gasopo abamuvugira umukunzi, Zuchu
Diamond Platnumz yaciye ku mbuga nkoranyambaga abwiza abantu ukuri ko akunda Zuchu.
Ati:”Hari abibaza ngo mukundira iki? Mukundira urukundo, ubwiza n’agaciro ke. Sinjye uzabona tugeze ku munsi wacu mugari.”
“Abazana amagambo ntubasubize kuko ntaruta kuryoherwa n’ubuzima n’ibyishimo duhabwa n’Imana. Umunsi mwiza w’abakundana Zuchu.”
Ayo magambo yahise ashimangira ibyo Diamond Platnumz yatangaje avuga ko azakora ubukwe na Zuchu mbere y’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, ibintu bari gukomeza kugaragaza umunsi ku wundi dore ko bari kujyana mu birori bafatanye agatoki ku kandi.
What's Your Reaction?










