Israel Mbonyi yanze guha umugisha ubusesenguzi bwa Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri Nduhungirehe aherutse gusaba umuramyi Israel Mbonyi gukorera igitaramo muri Sitade Amahoro ariko uyu musore akomeje kwinangira ashimangira ko azongera agataramira muri Bk Arena.

Nov 6, 2024 - 11:59
Nov 6, 2024 - 13:54
 0
Israel Mbonyi yanze guha umugisha ubusesenguzi bwa Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yaciye ku rubuga rwa X akora ubusesenguzi bwuzuyemo impamvu umuramyi Israel Mbonyi akwiye kujya gutaramira muri Sitade Amahoro, ubu Israel Mbonyi yanze kuva ku izima ahamya ko azataramira muri Bk Arena ku wa 25 Ukuboza 2024.

Ni kenshi Minisitiri Nduhungirehe aca ku rubuga rwa Instagram akagaragaza urutonde rw’indirimbo z’umuhanzi runaka yumvira indirimbo cyane cyane ari muri siporo. Abo aherutse kugaragaza ko yabumviye indirimbo ndetse azi n’amateka yabo ni Marioo wo muri Tanzania, Fireboy DML wo muri Nigeria na Pia Pounds wo muri Uganda.

Muri uwo mujyo wo kugaragaza ko akunda umuziki n’abahanzi kandi akaba yakwicara ku meza agakora ubusesenguzi ku myidagaduro, nibwo yakoresheje ku wa 28 Ukwakira 2024, aho yaciye ku rubuga rwa X akagira inama umuramyi Israel Mbonyi, wari wahishuye ko ku nshuro ya gatatu azongera gutaramira muri Bk Arena ku wa 25 Ukuboza 2024, amubwira ko byaba byiza igitaramo agikuye muri Bk Arena akakijyana muri Sitade Amahoro.

Yagize ati:”Nakugira inama isumba izindi yo gukorera igitaramo kuri Sitade Amahoro. Bk Arena ntabwo igifite ubushobozi bwo kwakira abafana bawe bose, barimo abakristu n’abatari bo! Ni ukuri umutima wanjye urabyemeza.”

Mbonyi ukunzwe mu ndirimbo ‘Nina Siri,’ amaze gutaramira muri Bk Arena ifite imyanya ibihumbi 10,000 inshuro ebyiri zikurikaranya ari nako ayuzuza. Minisitiri Nduhungirehe akaba ashaka ko ataramira muri Sitade Amahoro ifite imyanya ibihumbi 45,000.

Israel Mbonyi ukubutse mu bitaramo bizenguruka Akarere k’Afurika y’I Burasirazuba yashimiye ibihugu yataramiyemo, ahita ashimangira ko azongera gutaramira muri Bk Arena aho kuba muri Sitade Amahoro nk’uko Minisitiri Nduhungirehe yabyifuje.

Yagize ati:”Burundi, Kenya, Uganda na Tanzania, mwarakoze ku bw’ibitaramo bizenguruka Afurika y’I Burasirazuba. Njye n’ikipe yanjye mwaratubaniye, twahagiriye ibihe byiza, mwarakoze ku bw’ibi bitataramo bizahora byibukwa. Mbashimire ku bwo gufasha uyu murimo w’Imana.”

Yasize ashimangira ko azongera gutaramira muri Bk Arena. Ati:“Ubu hagezweho U Rwanda, Kigali, mureke dukorere ibidasanzwe mu nyubako y’imyidagaduro ya Bk Arena ku wa 25 Ukuboza 2024.”

Mbonyi umaze imyaka irenga 10 akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yamenyekanye cyane hanze y’U Rwanda, igihe yakoraga indirimbo iri mu rurimi rw’Igiswahili ‘Nina Siri.’ Ni indirimbo yahise akurikiza izindi zirimo Nitaamini, Malengo ya Mungu na Heri Taifa. Zamwongereye ubwamamare ku buryo asigaye yisanga mu Karere k’Afurika y’I Burasirazuba; bivuze ko abamukunda bo mu Rwanda biyongereyeho abanyamahanga.

Minisitiri Nduhungirehe yasabye Israel Mbonyi gutaramira muri Sitade Amahoro

Israel Mbonyi akomeje guhamya ko azataramira muri Bk Arena

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow