Ibihembo 5 bikomeye bitangwa ku isi mu muziki na Sinema
Bavuga ko umuziki ari ururimi rwumvwa n’isi yose ari yo mpamvu usanga hashyirwaho ibihembo bikomye bihatanirwa n’abahanzi mu ngeri zitandukanye baturutse impande z’isi zitandukanye, amahirwe yakugwaho ukaba wabasha kwegukana kimwe muri ibi bihembo bitangwa ku isi haba mu muziki ndetse na sinema.
Dore bimwe mu bihembo bikomeye ku isi bitangwa mu muziki na sinema muri rusange
1. ACADEMY AWARDS (OSCARS)
Ibi ni bimwe mu bihembo bitangwa muri sinema ku isi kuva mu mwaka wa 1929, bikaba bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe Za America, bikaba bizwi cyane ku izina rya Oscars bitangwa buri mwaka.
Aha hahembwa abakinnyi ba filimi, abaziyobora, ndetse n’abazitunganya bakoze filime nziza mu mwaka.
2. GRAMMY AWARDS
Ibi ni ibihembo bikomeye byatangiye gutangwa mu mwaka wa 1959 bigatangwa mu ruganda rw’umuziki, aho hahembwa abahanzi mu byiciro bitandukanye.
3. MTV VIDEO MUSIC AWARDS
Ibi ni ibihembo byatangiye gutangwa mu mwaka 1984, aho hahembwa indirimbo ifite amashusho meza kurusha izindi mu byiciro bitandukanye.Kugeza ubu Madona ni we ufite agahigo ko kweugukana ibi bihembo byinshi kuva byatangira gutangwa aho yatsindiye ibihembo 19 mu byiciro 69 yari ahataniye.
4. PULTIZER AWARDS
Ibi ni ibihembo bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za America kuva mu 1917, hagahembwa abahize abandi mu itangazamakuru ryandika n’irikorera kuri murandasi. Hahembwa kandi abahize abandi mu buhanzi n’ibindi bikorwa by’ubuvanganzo buri mwaka.
Uwabashije kwegukana iki gihembo ahabwa impamyabushobozi ndetse agahabwa n’amafaranga ibihumbi 10,000 by’amadorari, ni ukuvuga asaga miliyoni 12 z’amafaranga y’U Rwanda.
5. BRIT AWARDS
Ibi ni ibindi bikomeye gusa bifite aho bijya guhurira na Grammy, kuko na byo bihemba indirimbo zatoranyijwe nk'izamenyekanye zikanakundwa cyane kurusha izindi. Bikaba byaratangiye gutangwa mu mwaka wa 1977.
Si ibi bihembo gusa bitangwa ku isi gusa, kuko hari n'ibindi bikomeye bigenda bitangwa mu ngeri zitandukanye nka prize Nobel ihabwa uwahize abandi muri science, ubuvanganzo, ibikorwa byo guharanira amahoro, ubuvuzi, ndetse n'ubukungu, Michelin star gihabwa uwahize abandi mu guteka, Turing award ihabwa uwatanze umusanzu mu bijyanye na mudasobwa n'ibindi bitandukanye.
Ntitwakwibagirwa ko kandi no muri Africa dufite Ibihembo bikomeye bitangwa mu muziki nka Mtv Africa music awards, Trace awards, global music awards Africa n'ibindi.
What's Your Reaction?










