Hamenyekanye amafaranga yishyuwe Ayra Starr kugira ngo bamukoreho icyegeranyo

Icyegeranyo 'Ayra Starr: Dare to Dream' cyigaruka ku buzima bwa Ayra Starr cyakozwe na Amazon Prime cyamaze kugera hanze.

Jul 31, 2024 - 16:20
Aug 1, 2024 - 20:25
 0
Hamenyekanye amafaranga yishyuwe Ayra Starr kugira ngo bamukoreho icyegeranyo

Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Nyakanga 2024, nibwo ikigo cyimaze kubaka izina mu byegeranyo na filime cyizwi nka 'Amazon Prime' cyamuritse ku mugaragaro icyegeranyo cyakozwe ku buzima bw'umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Ayra Starr. Byamenyekanye ko kugira ngo bagikore, bamwishyuye miliyoni ebyiri ( 2) z' Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Icyo cyegeranyo cyiswe 'Ayra Starr: Dare to Dream' cyamaze kugera ku rubuga rwa 'Amazon Prime' cyivuga ku buzima bw'umuhanzikazi ukorera umuziki mu gihugu cya Nigeria, akabarizwa no mu nzu ifasha abahanzi yitwa 'Mavin Records' witwa Oyinkansola Sarah uzwi mu muziki nka Ayra Starr.

Cyibara urugendo rw'ubuzima rwa Ayra Starr umaze iminsi yujuje imyaka 22; hari aho cyigaruka ku buryo ataratangira umuziki yacuruzaga agataro ku muhanda wo mu gihugu cya Nigeria, akajya akurura abakiriya biciye mu kubaririmbira. Amafaranga akuyemo akayifashisha mu mibereho.

Habarwamo kandi inkuru y'ukuntu Ayra Starr washakaga gukabya inzozi mu muziki, yafashijwe na nyiri 'Mavin Records' witwa Don Jazzy, aho yamushyize muri iyo nzu avamo umuhanzikazi ufite indirimbo: Rush, Bloody Samaritan na Last Heartbreak Song, zikunzwe n'abatari bake.

Umuziki wamaze kumuhindurira ubuzima, dore ko yamaze kugera kure akibagirwa ibihe yaciyemo byo gucuruza udutaro ku muhanda no kubara ubukeye.

Mu kirori cyo gutangaza icyo cyegeranyo 'Ayra Starr: Dare to Dream' cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, hahishuwe ko 'Amazon Prime' yishyuye Ayra Starr miliyoni 2 z' Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ($2 Million) kugira ngo bagitunganye banagitangaze.

Icyegeranyo 'Ayra Starr: Dare to Dream' cyigaruka kuri Ayra Starr cyamaze kugera kuri 'Amazon Prime' 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow