Umunani zose n’izo muri Amerika: Sitade 10 nini ku Isi

Umupira w'amaguru ugira abakunzi benshi, ibyo bigatuma bubakirwa sitade nini kugira ngo bajye bajyamo ari benshi bashyigikire amakipe yabo. Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika byashoye atari make mu kubaka sitade nini.

Mar 15, 2025 - 15:22
Mar 15, 2025 - 17:16
 0
Umunani zose n’izo muri Amerika: Sitade 10 nini ku Isi

Sitade izwi nk'inyubako nini yubatse mu buryo bw'umuzenguruko yifitemo ikibuga cy'umupira n'imyanya abakurikiye umukino bicaramo. Kuri iyi si hari sitade nini bijyanye n'imyanya yicarwamo n'ababa bakurikiye umukino. Urebye ku rutonde rwa sitade nyinshi nini ku Isi uzisanga muri Amerika.

Igisubizo.com igiye kubagezaho urutonde rwa sitade 10 nini ziri ku Isi.

  1. Bristol Motor Speedway

Ni sitade iherereye mu gace ka Bristol ho muri Tennessee, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. StadiumDB ivuga ko ifite imyanya ibihumbi 153. Ikorerwamo ibikorwa bitandukanye bya siporo birimo n’imikino y’imodoka.

Mu mwaka wa 2016 nibwo yarangijwe kuvugururwa iratahwa ihita ica agahigo ko kuba sitade yakira abantu benshi kurusha iyo ari yo yose ku Isi.

2. Narendra Mondi Stadium

Ni sitade iherereye i Ahmedabad mu Buhinde. Igitangazamakuru US Today cyivuga ko ifite imyanya 132,000.

3. Rungrado 1st of May Stadium

Ni sitade iherereye muri Korea y'Amajyaruguru. Ifite imyanya ibihumbi 114. Yubatswe mu mwaka wa 1989. Icyo gihe yakiraga abantu ibihumbi 150 nyuma ikajya yakira ibihumbi 190.

Mu mwaka wa 2014 yaravuguruwe ishyirwa kuri iyo myanya ibihumbi 114, ariko igumana ishema ryo kuba muri sitade nini ku Isi.

4. Michigan Stadium

Ni sitade iherereye mu gace ka Ann Arbor, Michigan muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ni sitade yakira abantu ibihumbi 107,601.

5. Beaver Stadium

Iyi sitade iherereye i Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ifite imyanya ibihumbi 106,572.

6. Ohio Stadium

Iyi sitade iherereye i Columbus, Ohio, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ifite imyanya ibihumbi 102,780.

7. Kyle Field

Ni sitade iherereye i Texas muri Amerika. Iyi ifite imyanya 102,733.

8. Tiger Stadium

Ni sitade Baton Rouge, Louisiana muri Amerika. Ifite imyanya 102,321.

9. Neyland Stadium

Iyi sitade iherereye i Knoxville, Tennessee muri Amerika. Ifite imyanya 101,915.

10. Texas Memorial Stadium

Iyi sitade y'i Austin, Texas muri Amerika, ifite imyanya 100,119.

Sitade 8 nini ziri mu 10 za mbere zubatse muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kubera ko bakunda umupira w'amaguru wa gakondo yaho, bikaba byaratumye banubaka izo sitade nini.

Izindi zizwi cyane ku Isi kubera amakipe y'ubukombe akiniraho ni nka Camp Nou ya FC Barcelona ifite imyanya 99,354. Indi ni iyo mu Bwongereza yitwa Wembley Stadium ifite imyanya 90,000.

Muri Afurika na ho hari sitade nini. Iya mbere ni FNB Stadium yo muri Afurika y'Epfo yabereyeho igikombe cy' Isi cya 2010. Ifite imyanya 94,736.

Iya kabiri ni iyo mu Misiri izwi nka New Administrative Capital Stadium ifite imyanya 93,940. Iya gatatu na yo ni iyo mu Misiri izwi nka Borg El-Arab Stadium ifite imyanya 86,000. Iya kane ni iyo muri RD Congo izwi nka Stade des Martyrs ifite imyanya 80,000. Iya gatanu ni iyo mu Misiri izwi nka Cairo International Stadium ifite imyanya 75,000.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow