Kwicuza ni kose ku muhanzi Jowest

Umuhanzi Giribambe Joshua uzwi nka Jowest nyuma yo gutandukana n’abamurebereraga inyungu mu muziki (Management) akamburwa uburenganzira ku mbuga ze nkoranyambaga aravuga ko yicuza cyane umwanya yahataye n’imbaraga ze.

Mar 15, 2024 - 09:44
Mar 15, 2024 - 10:11
 0
Kwicuza ni kose ku muhanzi Jowest

Mu minsi yashize nibwo uyu Jowest yatangaje ku mugaragaro ko yamaze gutandukana na label yabarizwagamo yitwa IT Entertainment iyoborwa n’umushoramari Young Jaily bari bamaze igihe kinini bakorana.

Bakimara gutandukana Jowest yahise yamburwa imbuga nkoranyambaga ze zose yacururizagaho umuziki we harimo na Youtube zijya mu maboko ya IT Entertainment nk’uko byari biri mu masezerano bagiranye. Ibi byaje gusa n’aho bisubije inyuma uyu muhanzi bitewe n’uko yaragiye guhera hasi asa n’aho nta kintu na kimwe asigaranye uretse izina gusa.

Jowest kuri ubu avuga ko ari kwicuza kuko iyo agira amahirwe yo kumenya ko bizamubaho atari gukora ibyo yakoze byose azi ko imbaraga ze zose zizaba impfabusa.  Gusa kuri ubu avuga ko yatangiye urugendo rwo kwikorana ku giti cye nta management afite.

Yakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo agahapinesi ari nayo yamuzamuye, Pizza n’izindi zitandukanye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow