Jennifer Lopez yahakanye ibyo kwibagisha umubiri, avuga ibanga akoresha ngo ahorane itoto
Umuhanzikazi Jeniffer Lopez wakunze kuvugwaho inkuru zo kwibagisha uruhu ngo akomeze gusa n’ukiri muto, yanyomoje ayo makuru avuga ko ibyo ari ibihuha ahubwo ko gusa neza kwe biterwa n’uko yita ku ruhu rwe n’imirire ye.
Jeniffer Lopez kuri ubu ugeze mu kigero cy’imyaka 54 y’amavuko ariko ukaba utayimucyekaho, mu minsi ishize yakunze kuvugwaho inkuru ko itoto ahorana byose biterwa n’uko yagiye kwibagisha umubiri (Plastic Surgery) kugira ngo ace ukubiri n’uruhu rushaje akomeze agaragare neza.
Uyu muhanzikazi yaje kunyomoza aya makuru mu kiganiro yagiranye na Hello Magazine avuga ko atigeze yibagisha umubiri yewe ko atanemeranya n’ababivuga kuko bigira ingaruka ku mubiri w’umuntu ko ahubwo we afite ibanga akoresha rituma ahora asa neza nk’ukiri muto.
Lopez yavuze ko nta rindi banga akoresha uretse kurya indyo yuzuye, akamenya ingano y’ibyo agomba kurya, igihe cyo kubirira ndetse n’ubwoko bw’ibiribwa agomba kurya kandi byujuje intungamubiri zose.
Yavuze ko kandi uretse kuba arya indyo yuzuye, yita ku ruhu rwe cyane akirinda kurushyiraho ibibonetse byose bishobora no gutuma rwangirika ndetse akirinda kugenda kuzuba cyangwa se kugira aho ahurira na ryo ari yo mpamvu usanga abantu bakimubona nk’umuntu ukiri muto.
What's Your Reaction?










