Sean Paul yavuze ko atazi Diamond Platnumz Abanya-Kenya bamuha umukoro

Umuhanzi wo mu gihugu cya Jamaica, Sean Paul yabajijwe niba azi umuhanzi wo muri Tanzania witwa Diamond Platnumz asubiza ko atamuzi bituma abakunzi b'umuziki bo muri Kenya, aza gutaramira kuri uyu wa 01 Ukuboza, bamugira inama yo kwisubiraho.

Dec 1, 2024 - 10:03
Dec 1, 2024 - 11:46
 0
Sean Paul yavuze ko atazi Diamond Platnumz Abanya-Kenya bamuha umukoro

Sean Paul Ryan Francis Henriques OD uzwi cyane mu muziki nka Sean Paul akaba ari mu bahanzi bubatse izina rikomeye mu gihugu cya Jamaica no hanze yaho, yageze mu gihugu cya Tanzania ku wa 29 Ugushyingo, abajijwe niba azi Diamond Platnumz arahakana. Ni ibintu byababaje abakunzi b'umuziki wa Diamond Platnumz, ariko Abanya-Kenya bamugira inama yo kumenya abahanzi baho.

Uyu Sean Paul wakunzwe mu ndirimbo zirimo: She Doesn't Mind, Temperature, Rockabye, Up ndetse na Lie, n'izindi, yatunguye abihebeye umuziki bo mu Karere k'Afurika y'i Burasirazuba ababwiye ko atazi umuhanzi, Diamond Platnumz ukundwa n'abatari bake bo muri aka gace.
Akigera muri Tanzania, itangazamakuru ryaramubajije riti:"Waba uzi umuhanzi wa hano muri Tanzania waririmbye indirimbo 'Komasava'?" Ahita abasubiza ati:"Oya. Uwo ntawe nzi!" 
Mu kwigarura kugirango yumvwe n'abakunzi b'umuziki, yahise yongeraho ati:"Ndi hano kugirango ngire ibyo nunguka!"

"Muzabibona, mu gihe ndi hano nzamenya byinshi birimo amafunguro murya, abahanzi n'umuziki mwumva."

Urebye mu bantu Sean Paul akurikira ku rubuga rwa Instagram harimo Diamond Platnumz, ariko ibyo bibaho ko umuntu akurikira uwo atazi ntazajye yita no ku bikorwa bye. Ikindi nuko bamwe mu bahanzi bakomeye usanga atari na bo bikoreshereza imbuga nkoranyambaga zabo.

Sean yiriwe muri Tanzania anahakorera igitaramo mu ijoro ryo ku wa 30 Ugushyingo 2024. Arahava ahita yerekeza i Nairobi muri Kenya.
Ibyo ntibyabujije guca ururondogo ku mbuga nkoranyambaga aho abantu biganjemo abo muri Kenya aza gutaramira kuri uyu wa 01 Ukuboza bamuhaye umukoro wo kumenya abahanzi baho cyangwa se akareka kubataramira.

Abandi batanze ibitekerezo bavuze ko Sean Paul yirengagihe Diamond Platnumz kandi ari umwe mu bahanzi b'indatwa bo mu Karere k'Afurika y'i Burasirazuba no muri Afurika. Ibyo ni iby'amarangamutima y'abafana kuko Diamond Platnumz agaragara nk'umuhanzi wo mu gace aherereyemo cyane, kuko  ni rimwe na rimwe uzamubona yagiye gutaramira hanze y'Afurika cyangwa yahataniye ibihembo byaho.

Tugarutse ku bitaramo:

Ntabwo Diamond Platnumz aratinyuka kujya gutaramira mu nyubako ijyamo ibihumbi 20 nka O2 Arena yo mu Bwongereza. Abandi bahanzi bamusize bo muri Afurika barimo: Burna Boy, Rema, Davido na Wizkid, barayuzuza.
Ikindi kandi Diamond Platnumz ntabwo arabasha gutegurira igitaramo cye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyangwa se hafi yaho. Akihateguriye byatuma agarukwaho cyane abatamuzi bakamumenya.
Ku bihembo:

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bo muri Afurika basigaye inyuma cyane mu bijyanye no guhatanira ibihembo mpuzamigabane. Kugeza ubu ntarabasha guhatanira igihembo cya Grammy! Usanga ari rimwe na rimwe yahataniye ibya MTV.
Igihe cyirageze ngo afungure imiryango yerekeza mu burengerazuba bw' Isi, maze abamureberera inyungu bagakorana cyane na sosiyete zikomeye zicuruza umuziki zo muri Amerika zikamwamamariza ibihangano akarushaho kumenywa n'abatamuzi.

Igisubizo.com yakubwira ko ari bwo buryo umukobwa wo muri Afurika y'Epfo, Tyla yakoresheje; nyuma yo gusinyana amasezerano na sosiyete yitwa 'Epic Records' bamucururije umuziki bigeza aho indirimbo ye 'Water' imufashije kwegukana Grammy, inamara ibyumweru 52 iyoboye izindi ku rubuga rwa 'Billboard US Afrobeats Songs Chart.'

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow