Zari wamaze gutandukana na Shakib yasobanuye intandaro y'ibi byose
Umunyamideli Zari Hassani nyuma yo gutandukana n'umugabo we Shakib yatangaje ko bitatewe n'amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Diamond ko ahubwo na mbere yari asanzwe afitanye ibibazo n'uyu mugabo we.
Mu cyumweru gishize nibwo Diamond ndetse na Zari Hassani batunguranye bashyira hanze amashusho bafatanye agatoki ku kandi bituma hatangira guhwihwiswa ko aba bombi baba bongeye gusubira mu munyenga w'urukundo cyane ko basanzwe bafitanye abana babiri babyaranye.
Nyuma y'uko aya mashusho agiye hanze, ni ibintu byaje kubabaza cyane Shakib umugabo wa Zari, ndetse ahita asiba amafoto yose ari kumwe nawe ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse ntiyongera kumukurikira kuri izo mbuga, muri iyo minsi ni nabwo uyu mugabo yazinze utwangushye yisubirira muri Uganda avuye muri South Africa aho yabanaga n'uyu mugore.
Mu kiganiro Zari Hassani yagiranye na Millard Ayo kuri iki cyumweru Zari yemeye icyaha cyo kubabaza umugabo we Shakib bitewe n'amashusho yagaragaye ari kumwe na Diamond wahoze ari umugabo we gusa ahakana ko ari yo ntandaro yatumye Zuchu akatira Diamond kuko ariya mashusho ajya gufatwa Zuchu nawe bari kumwe cyane ko yafashwe mu rwego rwo kumenyekanisha indirimbo ye 'Mapozi' nk'uko yari yabimusabye nk'ubufasha.
Gusa Zari avuga ko aya mashusho Shakib yamugezeho nta kintu na kimwe abiziho kuko yakoze ikosa ryo kujya gufata aya mashusho atabimumenyesheje ndetse akarinda ajya hanze nta kintu arabimubwiraho bikaza kumurakaza cyane akeka ko haba hari ikindi kibyihishe inyuma.
Yagize ati "Ikibazo ni uko ntabwiye Shakib ko twafashe ariya mashusho. Nagombaga kubimubwira ariko sinabikoze ndetse ni amakosa yange kuko yababajwe cyane n'aya mashusho. Gusa namusabye imbabazi."
"Ngewe na Shakib twari dufitanye ibibazo na mbere y'ariya mashusho ari byo byatumye mu kwezi ku Ugushyingo n'Ukuboza nsiba amafoto ye. Twahisemo kuba duhanye umwanya."
Aba bombi bakaba batandukanye nta n'umwaka bari bamaze barushinze kuko biyemeje kubana nk'umugore n'umugabo mu mwaka wa 2023.
What's Your Reaction?










