Impamvu Alliah Cool yaretse itangazamakuru agahitamo kwikinira filimi

Isimbi Alliance umaze kwamamara hano mu Rwanda nka Alliah Cool mu bikorwa byo gukina filimi ndetse no kugira ikimero kirangaza benshi yatangaje ko yahisemo kuva mu itangazamakuru akinjira mu mwuga wo gukina filimi kuko yabonaga biryamira impano ye ndetse gukina filimi ari byo bimuha agatubutse kurusha itangazamakuru.

Feb 11, 2024 - 17:03
Feb 11, 2024 - 17:43
 0
Impamvu Alliah Cool yaretse itangazamakuru agahitamo kwikinira filimi

Alliah Cool yatangaje ko yahisemo kuva mu mwuga w'itangazamakuru akajya gukina filimi kuko yabonaga itangazamakuru rimutwara umwanya munini bigatuma biryamira impano ye yo gukina filimi ntabashe kuyikoresha uko bikwiye.

Uyu mukobwa w'umushabitsikazi yemeza ko kuri we gukina filimi bimwinjiriza amafranga menshi kurusha ayo yakuraga mu itangazamakuru na byo biri mu byatumye arisezerera.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Times FM ikorera mu gihugu cya Tanzania, aho yavuze ko yinjiye mu mwuga wo gukina filimi mu mwaka wa 2011 gusa ashaka kubifatanya n'itangazamakuru abona bitakunda ahitamo gushyira ku ruhande itangazamakuru.

Uyu mukobwa uri kubarizwa mu gihugu cya Tanzania yerekejeyo ku 8 Gashyantare 2024, aho yagiye mu bikorwa byo gushakira isoko filimi ze ndetse no kuzimenyekanisha

Kuri ubu akaba akomeje kugirana ibiganiro n'abashoramari batandukanye barimo Azam Tv kugira ngo abashe gucururizayo filimi ze cyane ko avuga ko Tanzania ari cyo gihugu cyamaze gutera imbere mu bikorwa bya sinema.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow