Ari mu bantu dukorana indirimbo nkumva nkoze ikintu gishyashya-Element kuri Passy Kizito (Kipa)

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Passy Kizito (Kipa) yashyize hanze indirimbo yise "Last Time" yakozwe na producer Element EleéeH mu buryo bw'amajwi.

Dec 6, 2025 - 16:51
Dec 6, 2025 - 16:54
 0
Ari mu bantu dukorana indirimbo nkumva nkoze ikintu gishyashya-Element kuri Passy Kizito (Kipa)

Iyi ndirimbo yumvikana mu buryo butandukanye n'izindi Element amaze iminsi akoraho, ije ikurikira "Golo" na yo bahuriyeho ndetse ikaza kuba indirimbo nini y'uyu muhanzi.

Element EleéeH ubwo yari mu kiganiro 'One On One' agace ka 43, abajijwe ibyo yavugaga kuri Passy Kizito, yavuze ko ari umuntu iyo bahuye bakora ikintu gishya.

Ati "Passy Kizito ari mu bantu tujya dukorana indirimbo nkumva nkoze ikintu gishyashya, buri gihe. Niba warumvise Golo, hari indi turi gukora hano nziza cyane yitwa 'Last Time'."

Nk'uko Element anabyivugira, kenshi iyo wumvise indirimbo aba bombi bakoranye nka"Molo" na "Basi Sori' ari kumwe na Chriss Eazy, ziza zitandukanye ahanini n'imiziki y'indi uyu mu producer asanzwe akora.

Golo imwe mu ndirimbo aba bombi bakoranye 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com