Abahanzi ntibemeranya na Alex Muyoboke uvuga ko bakwiye kwishyuza abakina indirimbo zabo

Nyuma y’uko Alex Muyoboke umaze igihe mu myidagaduro Nyarwanda agaragaje ko kugirango abahanzi batere imbere ari uko umuntu wese ukinnye igihangano cyabo agomba kubishyura, abahanzi bo bagaragaje ko batemerenya na we kuri iki gitekerezo.

Apr 23, 2024 - 17:54
Apr 23, 2024 - 19:31
 0
Abahanzi ntibemeranya na Alex Muyoboke uvuga ko bakwiye kwishyuza abakina indirimbo zabo

Bamwe mu bahanzi baganiriye na Igisubizo.com barimo Ross Kana, na Green P bagaragaje ko batumva kimwe na Alex Muyoboke ko kubishyura ari byo byabazamura umuziki nyarwanda ko ahubwo ikibazo kiri ku bashoramari bacye bashora mu muziki ndetse n’abawumenyekanisha.

Umuhanzi Ross Kana we yemeza ko kwishyuza umuntu wakinnye umuziki wawe atari bwo buryo bwo gufasha umuhanzi kuzamuka cyane ko mu Rwanda tutaragera ku rwego rwo kubona amafaranga menshi yo gushoramo ndetse ko we nta kibazo abibonamo kuba abantu bakina umuziki wawe ugereranyije n’urwego umuziki nyarwanda uriho. Ross Kana avuga ko ku giti cye abona uko bimeze ntacyo bitwaye.

Green P umaze igihe kirekire mu muziki na we ntiyagiye kure ya Ross Kana kuko na we abona ikibazo ari abawumenyekanisha (Promoters) kuko umuntu abaye akora umuziki ugakundwa ukamenyekana yajya atumirwa no hanze akabasha kubona ya mafaranga, cyane ko mu Rwanda imbuga zicuruza umuziki zitaratera imbere ku buryo wajya ushyiraho indirimbo Spotify ikakwishyura.

Ku rundi ruhande, Dj Sonia, umwe mu bavangamiziki bakomeye hano mu Rwanda, we asanga kuba imiziki yajya ikinwa umuhanzi akishyurwa ntacyo byaba bitwaye ariko bitewe n'imyumvire bamwe bifitiye, byagorana cyane, aho wajya usanga bajya kwihigira aho bakura indirimbo z'ubuntu.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow