Ifi y’ingabo yavuye muri Amerika iza muri Afurika ije gushaka iy’ingore
Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’abakurikiranira hafi ibinyabuzima byo mu mazi, byagaragaje ko hari ifi yavuye mu majyepfo y’Amerika iza muri Afurika.
Izo nyandiko zanashyizwe mu gitangazamakuru ‘The Guardian’ zigaragaza ko ifi nini izwi nka ‘whale’ yavuye ku mwaro w’inyanja ya Atlantic muri Amerika ikaza mu nyanja y’Abahinde, ije gushaka ingore yayimara irungu.
‘Whale’ ni imwe mu bwoko bw’amafi manini abarizwa mu muryango w’amafi aba mu nyanja nini mu bugari n’ubujyakuzimu. Zisangwa mu nyanja nini nk’iy’U Buhinde, na Atlantic.
Iyi fi yanditse amateka yo gukora urugendo rurenga ibirometero 15,000. Mu myaka icumi (10) ishize yabonywe ku mwaro w’igihugu giherereye muri Amerika y’Amajyepfo, Colombia, iza kuburirwa irengero, none nyuma y’ikinyacumi yabonywe ku mwaro w’ibirwa bya Zanzibar byo Leta Zunze Ubumwe za Tanzania, ibyo birwa biherereye mu nyanja y’Abahinde.
Yaje ihasanga izindi zitandukanye ziganjemo iz’ingore ziherereye muri ako gace. Biravugwa ko ahanini yaje kureba iyo byisungana ngo bikore umuryango, ngo ni n’ahantu heza haba ibiryo byazo n’ikirere cyiza, ibyo byose byatumye iza irahaguma iryoherwa n’ubuzima bwaho.
Inzobere mu by’ibinyabuzima byo mu mazi, ni zo zatanze amakuru agaragaza ko iyo fi ari yo yari muri Amerika hagendewe ku kuma bakoresheje bayipima kitwa ‘Happywhale.’
Umwarimu muri Kaminuza ya Southern Cross akaba umwe mu bakoze ubwo bushashatsi, Ted Cheeseman yavuze ko babyizeho igihe kinini basanga iyo fi yakoze urugendo rurerure.
Yagize ati:”Urugendo iriya fi yakoze ni rurerure, reba kuva muri Amerika y’Amajyepfo ukaza mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba! Ni urugendo rutoroshye.”
Undi muhanga mu bijyanye n’imibereho y’ubu bwoko bwa ‘whale,’ Dr. Vanessa Pirotta yavuze ko ibyo byagaragajwe ari urugero rw’ibikorwa bitangaje bikorwa n’ifi ya ‘whale.’
Ibyo yakoze bigaragaza kandi urugendo rukorwa n’inyamaswa aho ziva mu gace kamwe zikajya mu kandi bitewe n’impamvu zitandukanye. Hari izigenda zigiye gushaka ibyo kurya izindi zikagenda zigiye gushaka izo zihuza urugwiro.
What's Your Reaction?










