Uko ubuzima bwa Yvanny Mpano buhagaze nyuma yo kwikubita hasi akagwa igihumure

Umuhanzi Yvanny Mpano nyuma yo kumara iminsi arembeye mu bitaro kubera indwara yagize y'umunaniro ukabije w'ubwonko, yatangaje ko ari koroherwa ndetse vuba arasubira mu bikorwa bye.

Feb 23, 2024 - 09:02
Feb 23, 2024 - 09:58
 0
Uko ubuzima bwa Yvanny Mpano buhagaze  nyuma yo kwikubita hasi akagwa igihumure

Amakuru y'uburwayi y'uyu muhanzi yatangiye kuvugwa mu cyumweru gishize gusa iyo wageragezaga kumuvugisha ngo abe yaguhamiriza ayo makuru ntibyorohaga kuko yararembye cyane.

Mu kiganiro yagiranye na Igisubizo.com kuri uyu wa 23 Gashyantare 2024, yaduhamirije ayo makuru y'uburwayi bwe ari ukuri.

Yagize ati "Yego koko ayo makuru ni yo, mu cyumweru gishize ubwo navaga kuri studio ngiye kwinjira mu modoka nagize ikibazo gitunguranye nikubita hasi ngwa igihumure bahita banjyana kwa muganga gusa kugeza ubu ndimo koroherwa ndetse mu minsi mike ndongera nsubukure ibikorwa byange."

Ni uburwayi avuga ko yabwiwe ko bwatewe n'ikibazo cy'umunaniro ukabije uturuka ku bwonko akaba avuga ko ibi byose yabitewe n'uko yari amaze iminsi mu bikorwa byinshi byo kwamamaza indirimbo ye nshya harimo n'ibitaramo bya saint Valentin yagiye akora.

Yvanny yaduhamirije ko kugeza ubu ari koroherwa ndetse mu gihe kitarambiranye arasubukira ibikorwa bye harimo no gusubira muri studio gutunganya indirimbo ze.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow