Ukuri ku mubano wa Producer Prince Kiiz na Element uvugwano umwuka mubi

Mu gihe hari hashize iminsi hacaracara amakuru avuga ko Producer Element na Prince Kiiz bombi bafite ubuhanga budasanzwe mu gutunganya imiziki ubu bari kurebana ay'ingwe kubera ihangana riri hagati yabo, Kiiz yahakanye aya makuru avuga ko nta kibazo azi afitanye na Element.

Feb 8, 2024 - 12:00
Feb 8, 2024 - 12:57
 0
Ukuri ku mubano wa Producer Prince Kiiz na Element uvugwano umwuka mubi

Mu kiganiro Prince Kiiz yagiranye na Igisubizo.com yadutangarije ko ku ruhande rwe nta kibazo kiri hagati ye na Producer Element kereka kibaye gihari akaba atabizi.

Yagize ati "Ibyo bintu ndumva ntabizi bimeze gutyo, narifashishijwe kugira ngo isubirwemo ni ukuvuga ko bitari no gukunda cyane ko indirimbo ari nange wari wayitangiye. Ntabwo rero numva ikibazo kiri hagati y'impande ebyiri kuko ku ruhande rwanjye nta kibazo mfite kereka niba uwo mwuka mubi ubaye uhari nkaba ntabizi."

Yakomeje agira ati "Ntabwo wenda ari umuntu tuvugana cyane ariko iyo duhuye turavugana, nta kibazo mfitanye nawe."

Ibi byo kutavuga rumwe hagati y'aba bahanga mu gutunganya umuziki byatangiye kuvugwa ubwo Producer Kiiz yagaragaye avuga ko kugira ngo indirimbo ya Bruce Melody "Funga Macho" yasubiranyemo na Shaggy isubirwemo yagombaga kuba ahari kuko iyo ataboneka Element atari kuyishobora.

Ibi byatumye abantu bafata uyu musore Kiiiz nko kwishongora kuri Element ashaka kugaragaza ko yaba amurenze gusa bamwe bakabiheraho bemeza ko asigaye amurenzeho bashingiye kukuba ari we wegukanye igihembo cy'umuhanga mu gutunganya imiziki w'umwaka (Best producer of the year) cyari kimaze imyaka igera kuri itatu kegukanwa na Producer Element.

Uyu musore kandi yongeye guhakana amakuru avuga ko yaba agiye kuva muri Country Record akerekeza muri 1:55AM ibarizwamo Bruce Melody, avuga ko bitavamo ko ndetse nta n'amasezerano yabo afite.

Yagize ati "Ni ibintu nasobanuye kenshi ko bitavamo, Studio nkoreramo ni country Record ni nayo mbarizwamo kereka niba baratekereje kumpa amasezerano yabo ariko nta masezerano ari hagati yange nabo. Country Record ndimo kandi mfitemo igihe kinini."

Zimwe mu ndirimbo uyu musore amaze gukora zigakundwa cyane harimo, Funga Macho, Fake Gee, Shadia, Lala n'izindi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow