Abo muri Afurika y’Epfo batangije umugambi wo kwitambika Miss Vanessa mu irushanwa rya Miss Universe

Miss Vanessa wahagarariye Nigeria mu marushanwa y’ubwiza ‘ Miss Universe’ yahuriyemo abakobwa batandukanye bavuye hirya no hino ku Isi, yahagurukiwe n’abo muri Afurika y’Epfo bashaka ko akumirwa muri iryo rushanwa.

Nov 1, 2024 - 08:50
Nov 1, 2024 - 13:59
 0
Abo muri Afurika y’Epfo batangije umugambi wo kwitambika Miss Vanessa mu irushanwa rya Miss Universe

Nyuma yo kumenya ko Miss Vanessa Chidimma Adetshina yahagarariye Nigeria kandi yarigeze guca mu irushanwa ry’ubwiza ryo muri Afurika y’Epfo, bakanamushinja gukoresha indangamuntu n'impapuro z’inzira mpimbano, itsinda ryo muri icyo gihugu ryiswe ‘Progressive Forces’ ryatangije umugambi wo guhamagarira abategura Miss Universe kumukumira kubera ayo amakosa ashinjwa.

Mu minsi yashize Igisubizo.com yabagejejeho inkuru ijyanye n’ukuntu uyu mukobwa yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’Afurika y’Epfo 2024, yagera muri 11 ba nyuma bagatangira kumukoraho iperereza, bagasanga mama we ari Umunya-Mozambique-kazi naho papa we akaba Umunya-Nigeria. Igitutu yashyizweho cyatumye atangaza ko yikuyemo.

Abo muri Nigeria bababajwe n’ibyo byamubayeho bahita bamutumira mu irushanwa ryaho ry’ubwiza ryitwa ‘Miss Universe Nigeria’ birangira anaryegukanye. Yahise ahabwa amahirwe yo guhagararira icyo gihugu mu ry’Isi ‘Miss Universe.’

Mu mpera z’Ukwakira 2024, yafashe iya mbere ajya aho rizabera mu gihugu cya Mexique muri uku Ugushyingo.

Abo muri Afurika y’Epfo bamaze kumenya ko yagiyeyo bahise batangira kumushinja ibikorwa birimo iby’impapuro mpimbano.

Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo ‘South Africa Department Affairs ‘DHA’ cyavuze ko ibimenyetso by’ibanze byagaragaje ko mama wa Chidimma Vanessa yakoresheje indangamuntu mpimbano. Bamushinja kandi kwikura mu irushanwa ry’ubwiza ryabo agahita yemera ubutumire mu ryo ryo muri Nigeria ‘Miss Universe Nigeria.’

Ku wa 31 Ukwakira, iryo tsinda ‘Progressive Forces’ ryatanze impapuro zikomanyiriza uwo mukobwa, basaba ko abategura ‘Miss Universe’ bamukuramo kuko ari umunyabyaha. Mu masaha 24 bari bamaze kubona isinya zimukumira 1000.

Bati:”Miss Vanessa turamuzi neza, mama we yakoresheje indangamuntu mpimbano. Ku itegeko ry’urukiko, ku wa 29 Ukwakira, ikigo ‘Home Affairs’ cyatesheje agaciro indangamuntu ye n’iya mama we.”

“Ibi tubyanditse mu kimbo cy’umuntu wese uharanira ubutabera, turasaba ko ‘Miss Universe’ yamukura mu isushanwa ryabo.”

Abakobwa bose bahatanye muri iryo rushanwa ‘Miss Universe’ bageze aho rizabera muri Mexique mu mpera z’Ukwakira, biteganyijwe ko rihita ritangira ubundi ikamba rizatangwe ku wa 16 Ugushyingo 2024.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow