Icyo wamenya kuri Idrissa wasezeranye gukunda urudashira Vestine
Ouedraoso Idrissa ni umunyemari wasezeranye kubana akaramata n'umuramyikazi Ishimwe Vestine wo mu itsinda Vestine na Dorcas.
Umusore wo mu gihugu cya Burkina Faso, Ouedraoso Idrissa w'imyaka 35 yatunguye Abanyarwanda yemeza ko yakunze ndetse yiteguye kubana na Ishimwe Vestine w'imyaka 21, bituma abantu bibaza uwo ari we. Idrissa ni umuherwe wahinduriye ubuzima Vestine n'umuryango we.
Ibyangobwa bye by'amavuko byabonywe na Igisubizo.com biragaraza ko yavutse ku wa 21 Mata mu mwaka wa 1989 avukira mu gihugu cya Burkina Faso. Burkina Faso ni igihugu giherereye mu Burengerazuba bw' Afurika gihana imbibi na Mali, Benin, Togo, Ghana, Côte D'Ivoire na Niger.
Kubera ko muri Burkina Faso bavuga cyane ururimi rw' Igifaransa, na we ni rwo avuga cyane. Iryo ni ihurizo rikomeye cyane kuri Vestine wakuriye mu Rwanda ahigishirizwa cyane mu Kinyarwanda n'Icyongereza!
Hagati aho, ibyangombwa bya Ishimwe Vestine bigaragaza ko yavutse ku wa 02 Mata mu mwaka wa 2003, avukira mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru. Hashize iminsi asoje kwiga amashuri yisumbuye. Yakomezanye n'umuvandimwe we Dorcas bashyira imbaraga mu muziki, ubu bakunzwe mu ndirimbo "Ihema."
Wakwibaza uti: yageze ate i Kigali abenguka umwana w'i Musanze?
Idrissa yagize amahirwe yo gukora mu kigo mpuzamahanga cyigamije kurwanya ubukene, Innovations for Poverty Action (IPA). Gikorera mu bihugu birenga icumi n'U Rwanda rurimo, uyu musore ari mu bayobozi bacyo mu Rwanda.
Aje gukorera mu Rwanda yabonye iryo tsinda araryishimira, anyurwa na Vestine yifuza ko yamubera umumararungu, undi na we arabyemera. Biravugwa ko uyu musore yeretse urukundo umuryango wa Vestine awuha amafaranga ndetse arawimura awubakira inzu nziza kurusha iyo babagamo mbere. Ibikorwa yabakoreye byatumye bamukunda bemera kumuha umwana wabo.
Vestine na Idrissa basezeranye imbere y'amategeko ku wa 15 Mutarama 2025 mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
What's Your Reaction?










