Uburanga bw’umukobwa watwaye umutima inshuti ya Alliah Cool, Juma Jux
Umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Tanzania no hanze yaho Juma Jux ari kugirana ibihe byiza by’urukundo n’umukobwa wo muri Nigeria witwa Priscy.
Umuhanzi Juma Mussa Mkambala uzwi mu muziki nka Juma Jux ari kubarizwa mu gihugu cya Nigeria aho yagiye gusura umukinnyikazi wa filime, Priscilla Ajoke Ojo uzwi nka Priscy, akaba yareretswe n’umuryango we ndetse bamusogongeza no ku muco wa Nigeria.
Byavuzwe ko Juma Jux yatandukanye na Karen Bujulu, bikagenda bihamywa nuko yasohokaga ari wenyine. Urugero yaje mu mikino ya BAL 2024 yabereye i Kigali muri Gicurasi 2024 yaje ari wenyine, agaragara atari kumwe na we asangira n’inshuti ze z’i Kigali zirimo Alliah Cool, The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella na Muyoboke Alex.
Nyuma y’icyo gihe nibwo yaje gusangiza amafoto abamukurikira ku rubuga rwa Instagram yasohokanye ku mazi n’umukinnyikazi wa filime ukomoka muri Nigeria, Priscy. Bakomeje gushimangira urwo bakundana biciye mu gusangiza ababakurikiya amafoto yabo bombi baryohewe n’ibihe by’urukundo.
Ku wa 31 Kanama 2024, inkuru yabaye kimomo ko Juma Jux yafashe indege ajya kumusura muri Nigeria. Amashusho yagiye hanze yagaragaje uwo mukobwa yirukankana indabo ajya kwakira Jux ku kibuga cy’indege. Bamaze guhura yaramuhobereye biratinda.
Jux yagaragaye kandi yakiriwe na nyirabukwe bari kubyinana n'umukobwa ari hafi aho yishimiye uko kwakirwa neza k’umukunzi we.
Uyu muhanzi Jux ukunzwe mu ndirimbo Maboss, Enjoy na Nisiulizwe yasangije amafoto abakoresha urubuga rwa Instagram yambaye ibishura byambarwa n’abagabo bo mu Burengerazuba bw’Afurika, hari n’andi amugaragaza ari kumwe n’uwo mukobwa.
Abayatanzeho ibitekerezo bavuze ko baberanye. Priscy na we ntiyatanzwe kuko yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo ubundi avuga ko ari we.
Juma Jux na Priscy baryohewe n'urukundo
Priscy ni umwe mu bakinnyikazi ba filime bakomoka mu miryango ikize hariya mu gihugu cya Nigeria
Ni umukobwa ukunda gusohokera ahantu ku mazi
Priscy ni we ubu watwaye umutima wa Juma Jux
What's Your Reaction?










