Uko Kitoko yanzuye kujya mu Bwongereza nyuma gushidikanya ku bumenyi yari afite

Umuhanzi Kitoko Bibarwa uherutse gutahuka mu Rwanda, yagarutse ku rugendo rwe rwo kujya mu Bwongereza aho yari amaze imyaka igera kuri 12 atuye.

Nov 17, 2025 - 10:01
Nov 17, 2025 - 11:36
 0
Uko Kitoko yanzuye kujya mu Bwongereza nyuma gushidikanya ku bumenyi yari afite
Ifoto: RBA

Kitoko watahutse mu Rwanda ku wa 9 Ugushyingo 2025, mu mpera z'icyumweru gishize ubwo yaganiraga na Radio Rwanda mu kiganiro Samedi Detante, yagarutse ku rugendo rwe rwo kujya gushakira ubumenyi mu gihugu cy'u Bwongereza.

Uyu muhanzi yavuze ko igihe we na Meddy bajyaga kuririmba mu gikombe cy'Isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo, bagezeyo akabona abandi bahanzi bariyo babasumbya ubumenyi ahinini mu bijyanye no kuvuga ndetse no guhanahana amakuru.

Ati "Ndabyibuka twigeze kujya muri Afurika y'Epfo, ndeba ukuntu abahanzi bakora, ndeba ukuntu bavugana n'abandi bantu, twaririmbye mu gikombe cy'Isi mu by'ukuri njye na Meddy. Ngira ngo icyo gihe bari batwaye abahanzi bo mu bihugu bigize Commonwealth.

"Cyari igikorwa kinini urumva twari benshi uhura n'abantu benshi batandukanye ukareba icyizere bariya bahanzi b'ahandi bafite ni uko bitwara, uko bavugana n'Abaminisitiri twazanye twe baduhabuye, ukavuga uti ntabwo ibi nabikura i Kigali."

Muri iki kiganiro, Kitoko akomeza agaragaza ko ibi byabaye imbarutso yo gushaka uko yajya gushakira ubumenyi mu Bwongereza, ndetse yaje kugaruka i Kigali ngo ategura urugendo rwe muri 2013 aza kwerekeza muri icyo gihugu cyo ku mugabane w'i Burayi.

Ifoto: RBA, Kitoko Bibarwa yagarutse gutura mu Rwanda 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com