Miss Belgique Kenza, yatangaje umuhanzi wo mu Rwanda yihebeye

Miss Kenza ufite ikamba rya Nyampinga w’U Bubiligi 2024 ari mu Rwanda, akaba yahishuye umuhanzi wo muri iki gihugu amaze imyaka irenga icumi akunda.

Sep 13, 2024 - 12:25
Sep 13, 2024 - 15:32
 0
Miss Belgique Kenza, yatangaje umuhanzi wo mu Rwanda yihebeye

Nyampinga w’U Bubiligi 2024, Miss Kenza Ameloot ari mu Rwanda mu bikorwa by’ubugwaneza byibanda ku kuvuza abana batishoboye bafite indwara y’ishaza, yahise aboneraho n’umwanya wo kuvuga ko umuhanzi nyarwanda akunda ari Meddy.

Uyu mukobwa uherutse kwegukana ikamba rya Nyampinga w’U Bubiligi 2024, ahamya ko mama we ari Umunyarwandakazi washatse aho mu Bubiligi, ari mu Rwanda aho afata nko mu rugo he ha kabiri.

Ku ikubitiro, yahise atangaza ko biciye mu kigo ‘Light For The World’ yaje mu Rwanda mu bikorwa by’ubugiraneza byibanda ku gufasha abana batishoboye mu buvuzi bw’indwara y’ishaza. Ibyo bikorwa yakoreye mu bitaro bya Kabgayi, asangiza abakoresha imbuga nkoranyambaga amafoto ye ari kwita ku bana bafite cyo kibazo ndetse n’abandi b’abakene.

Miss Kenza w’imyaka 22 yavuze ko atari ubwa mbere aje mu Rwanda, kuva mu bwana bwe yahoze ahaza. Ngo yakundaga kuza kureba ababyeyi ba mama we ndetse n’abavandimwe be. Muri uko kuba ari mu Rwanda, ni ko yanumvaga umuziki nyarwanda, ngo umuhanzi wamunyuze ni Meddy.

Yagize ati:”Mu myaka yatambutse, nkiri umwana nazaga mu Rwanda, nkumva umuziki […] umuhanzi nakunze ni Meddy kubera ukuntu nanyuzwe n’indirimbo ye yitwa ‘Igipimo.’ Mvugishije ukuri ni we muhanzi nkunda cyane.”

Mama we ni Umunyarwandakazi witwa Gakire Joselyne, we n’umugabo w’Umubiligi bakaba baribarutse Miss Kenza Ameloot.

Yishimira kuba U Rwanda ari igihugu cy’amahoro, aza akisangamo, ahafata nko mu rugo. Ubu yasangije abantu amafoto agaragaza ko yasuye ikigo cyigamo abana bafite ubumuga bwo kutabona cy’i Rwamagana mu Burasirazuba bw’U Rwanda.

Nyampinga w'U Bubiligi 2024, Miss Kenza afite inkomoko mu Rwanda

Miss Kenza yagaragaye ateruye umwana

Uyu mukobwa yagiye i Rwamagana

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow