Ibyamamare byanejejwe no gutora ku nshuro ya mbere Perezida wa Repubulika n'Abadepite

Kuri wa 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Umukuru w'Igihugu n'abadepite. Abatoye bwa mbere barimo n'ibyamamare byasangije ababikurikira ku mbuga nkoranyambaga, bigaragaza ko byanejejwe no kwitorera Perezida wa Repubulika n'abadepite.

Jul 15, 2024 - 19:46
Jul 16, 2024 - 09:47
 0
Ibyamamare byanejejwe no gutora ku nshuro ya mbere Perezida wa Repubulika n'Abadepite

Itariki ya 15 Nyakanga 2024, ni imwe mu matariki atazibagirana mu mateka y'ibyamamare nyarwanda byatoye ku nshuro ya mbere Umukuru w'Igihugu n'Abadepite. Bamwe muri abo baciye ku mbuga nkoranyambaga basangiza abazikoresha ikimenyetso cyerekana ko batoye Perezida wa Repulika n'Abadepite.

Ku wa 14 Nyakanga 2024 nibwo Abanyarwanda batuye mu mahanga batoye Perezida wa Repulika, naho ku itariki ya 15 Nyakanga 2024 nibwo Abanyarwanda batuye cyangwa se bari mu Rwanda bazindukiye mu gikorwa cy'amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abagejeje igihe cyo gutora (kuva kubafashe Indangamuntu kuzamura). Hari ibyamamare bikibyiruka byitabiriye icyo gikorwa ku nshuro yabyo ya mbere. Abo, bafashe umwanya bajya ku mbuga nkoranyambaga bahishura amarangamutima yabo.

Uwicyeza Pamella

Umugore w'umuhanzi nyarwanda, Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben, Uwicyeza Pamella yagaragaye ku rubuga rwa X, avuga ko yatoreye mu gihugu cya Tanzania, ku wa 14 Nyakanga 2024.

Mu butumwa bwo kuri X, bwashyizwe hanze na Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, Uwicyeza Pamella yavuze ko yatoreye muri iki gihugu kuko ariho umunsi w’amatora wamusanze.

Yagize ati: “Hano turi ni kuri ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, ubu maze gutora kandi ndishimye cyane kuko byari inshuro yanjye ya mbere. Ndashaka gushishikariza urubyiruko aho muri hose kwitabira amatora.”

Bwiza Emerance

Umuhanzikazi Bwiza ukunzwe mu ndirimbo zirimo: To You, Do Me na Exchange, ni umwe mu rubyiniro rwatoye ku nshuro ya mbere Umukuru w'Igihugu n'Abadepite. Yavuze ko yishimiye cyane gutora bwa mbere.

Abera Martina

Uyu mukobwa Abera Martina ni umunyamakurukazi ukorera ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) yaciye ku rubuga rwa X asangiza abarukoresha ko yishimiye gutora ku nshuro ya mbere Perezida wa Repubulika n'Abadepite.

Abera akomeje kugaragaza ubushongore n'ubukaka mu itangazamakuru, dore ko ku wa 17 Kamena 2024 yafatanyije na Barore Cleophas kuyobora ikiganiro Perezida Kagame yagiranye na RBA, ndetse cyigatambuka no ku bindi bitangazamakuru byigenga byo mu Rwanda.

Zeo Trap

Zeo Trap ni umwe mu baraperi bagezweho mu ndirimbo zirimo: Rwamakombe, Nagukunze, Mugo na My Gee. Uyu na we yaciye ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko yishimiye gutora ku nshuro ya mbere Perezida wa Repubulika n'Abadepite.

Ibindi byamamare biri muri icyi cyiciro cyo gutora bwa mbere Perezida wa Repubulika n'Abadepite ni Juno Kizigenza, Ariel wayz, Kamikazi Dorcas, Ishimwe Vestine, Niyo Bosco, Nshuti Muheto Divine, na Element Eleéeh.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow