Ed Sheeran yavuze impamvu buri gihe yandika indirimbo atekereza Rihanna
Umuhanzi wo mu Bwongereza, Ed Sheeran yavuze ko yabyirutse akunda Rihanna yandika indirimbo zakunzwe nka: Shape of You na Love Yourself azandikiye Rihanna.
Ed Sheeran uri mu bahanzi bakomeye ku mugabane w’i Burayi no ku yindi migabane nk’Amerika yavuze ko yakunze umuhanzikazi wo muri Amerika, Rihanna bigera n’aho yandikaga indirimbo amutekereza akazikora neza ari we ashaka ngo abe yamwemera.
Mu kiganiro Ed Sheeran yagiranye n’umunyamakuru Jimmy Fallon kitwa “The Tonight Show Starring Jimmy Fallon” yabihamirijemo ko yanditse indirimbo Shape Of You n’indi yandikiye Justin Bieber yitwa Love Yourself agamije ko nibura Rihanna yazaziririmba.
Ati:”Rihanna ni mwiza mu maso ya buri wese. Buri gihe ahitamo indirimbo nziza. Ku bw’ibyo rero, abari mu ruganda rwo kwandika indirimbo bandika indirimbo nziza bagamije ko azazikunda. Yazikunda, bakaba bagendana iryo shema.”
Yakomeje agaragaza ukuntu Rihanna yakomeje kugira uruhare mu ikorwa ry’umuziki we. Ati:”Buri album nakoze, nakoragaho indirimbo numva nziza izakurura Rihanna akayikunda.”
Rihanna w’imyaka 37 ukomoka mu birwa bya Barbados akaba yaramenyekaniye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatigishije uruganda rw’imyidagaduro hirya no hino ku Isi bitewe n’ubuhanga bwe mu muziki n’ikimero cye gikurura umuhisi n’umugenzi.
Yageze no mu rw’Imisozi Igihugu, abahanzi bo mu Itsinda rya Urban Boyz bafatanyije na Riderman bamuhangira indirimbo imutaka ubwiza. Bati:”Ndashaka kugukoraho…” Riderman ati:”Umwana ku buryohe ubuki burarura (…) iminwa itoshye nk’ibiti byo mu Birunga (…) Inzobe izonga inzobere, arahita abantu bakava mu byabo (…)”
Rihanna yatunguranye ahamya ko abana n’umuraperi A$AP Rocky, ubu bakaba bamaze kubyarana abana babiri b’abahungu ari bo: Riot na RZA.
What's Your Reaction?










