Impamvu mbere yuko ibihembo bya ‘ISANGO NA MUZIKA AWARDS’ bitangwa habanza kuba ibitaramo

Nyuma yuko bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bibajije igituma hakorwa ibitaramo mbere y’itangwa ry’ibihembo bya Isango na Muzika Awards (IMAs), umwe mu babitegura witwa Kalex yavuze ko bikorwa mu rwego rwo kubimenyekanisha no gukurura abaterankunga.

Sep 9, 2024 - 12:33
Sep 9, 2024 - 20:16
 0
Impamvu mbere yuko ibihembo bya ‘ISANGO NA MUZIKA AWARDS’ bitangwa habanza kuba ibitaramo

Alex Kavukire (Kalex) uri mu itsinda ry’abategura ibihembo bya ‘Isango na Muzika Awards’ yakomoje ku mpamvu mbere yuko ibi bihembo bitangwa habanza gukorwa ibitaramo bizenguruka hirya no hino mu gihugu, avuga ko bikorwa mu rwego rwo gukurura abashoramari no kubimenyekanisha.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 03 Nzeri 2024 nibwo itsinda ritegura ibihembo bya ‘Isango na Muzika Awards’ bishingiye ku kigo cy’itangazamakuru ‘Isango Star, ryatangaje ko ibyo bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 5.

Mu mwaka washize wa 2023, bigiye gutangwa ku nshuro ya 4 hateguwe ibitaramo byazengurutse mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Bugesera, Huye no mu mujyi wa Kigali. Ni ibitaramo byataramyemo abahanzi barimo Nel Ngabo, Bushali, Alyn Sano, Bwiza, Tom Close na Platin P, bikaba byaratangirwagamo ubutumwa burimo ibijyanye no kwirinda ubwandu bwa Virusi Itera SIDA.

Hatangazwa ko bigiye kongera gutangwa ku nshuro ya gatanu, ababitegura bongeye gushimangira ko mbere yuko bitangwa hazongera gukorwa ibitaramo.

Abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda baciye mu bitangazamakuru abandi ku mbuga nkoranyambaga bibaza impamvu habaho ibyo bitaramo bitari bimenyerewe, umunyamakuru akaba n’umwe mu babitegura Kalex yahishuye impamvu bikorwa.

Yagize ati:”Impamvu yabyo y’ukuri, twita ku rubyiruko kugira ngo tubigishe kwirinda Virusi Itera SIDA, urumva ko ubwo butumwa tuba dutanga buba bugera kure, abo bantu tuba dusanga tuba turi kubungukiramo, kandi tuba turi kwagura igikorwa.”

“Mu kucyagura cyikamenyekana biradufasha natwe mu kubona abatera nkunga kuko tubereka imibare myiza y’ababikurikirana, abaterankunga na bo bagashyiramo amafaranga.”

Amatariki y’ibitaramo bibanziriza itangwa ry’ibihembo bya ‘Isango na Muzika Awards’ ya 5 azatangazwa mu minsi iri imbere.

Biteganyijwe ko ibyo bitaramo noneho bizagera mu ntara zose enye z’igihugu n’umujyi wa Kigali. Ibihembo nyirizina bizatangirwa mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kigali Convention Centre, ku wa 22 Ukuboza 2024.

Itangwa ry'ibihembo bya 'ISANGO NA MUZIKA AWARDS' ryagarutse

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow