Babaye inshuti zakadasohoka! Imyaka 5 ya The Ben na Rema Namakula
Umuhanzikazi Rema Namakula wo muri Uganda yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye igitaramo "The NU Year Groove" cy'inshuti ye The Ben.
The Ben na Rema Namakula kuva bakorana indirimbo y'amateka cyane kuri Rema, bise "This Is Love" yagiye hanze mu mpera za 2020, ubushuti bwabo bwagiye bukura umunsi ku munsi ku buryo badasiba gushyigikirana mu buryo butandukanye.
Indirimbo 'This Is Love' ubasanzwe ya Rema Namakula, iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga zumvirwaho imiziki, ibihembo yagiye ihatanira, n'uburyo yakunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, usanga iri muri ebyiri nini afite nyuma ya "Gutujja" yakoranye na B2C.
Aba bahanzi mu myaka igera kuri 5 nyuma y'uko bakoranye iyi ndirimbo, babaye inshuti zakadasohoka ku buryo akenshi usanga buri umwe yitabira ibikorwa by'undi inshuro nyinshi.
By'umwihariko Rema Namakula usanga aba hafi cyane ya The Ben mu bikorwa bitandukanye, kuva ku gutaha ubukwe bwa The Ben na Pamella, bakoranye igitaramo kandi mu Karere ka Musanze, Rema kandi yongera gusa The Ben ku rubyiniro mu gitaramo aheruka gukorera muri Kampala Serena Hotel.
Uretse Rema kandi na The Ben yagiye amushyigikira kenshi nkaho yamutunguranye akamusanga ku rubyiniro mu gitaramo 'Melodies of Love' cya Rema Namakula yakoreye mu busitani bwa hoteli Sheraton y'i Kampala, muri Gashyantare 2024.
Rema Namakula yageze i Kigali aje gushyigikira The Ben
Ibihe bitandukanye The Ben na Rema Namakula bahuriye mu bitaramo
Indirimbo "This Is Love" ya Rema Namakula na The Ben
What's Your Reaction?










