Dj Sonia uherutse gupfusha musaza we yanyomoje amashusho amaze iminsi amwitirirwa

Umuhanga mu kuvanga imiziki Kayitesi Sonia uzwi nka Dj Sonia yashyize umucyo ku mashusho amaze iminsi azenguruka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane X agaragaramo umukobwa byavugwaga ko ari Dj Sonia.

Apr 5, 2024 - 11:42
Apr 5, 2024 - 15:53
 0
Dj Sonia uherutse gupfusha musaza we yanyomoje amashusho amaze iminsi amwitirirwa

Dj Sonia ukiri mu kababaro ko gupfusha musaza we yahakanye amashusho amaze iminsi azenguruka imbuga nkoranyambaga arimo umukobwa yambaye ubusa ari mu nzu bivugwa ko uwo mukobwa ari Sonia gusa we yavuze ko uwo mukobwa babonye atari we ndetse nta n’uruhare yagize mwifatwa ry’ayo mashusho kuko na we atashyigikira kiriya gikorwa.

Mu itangazo yanyujije ku rukuta rwe rwa X yashimye abamufashe mu mugongo muri ibi bihe bitamworoheye arimo byo gupfusha musaza we, aboneraho no guhakana ayo mashusho avuga ko ubuzima bwite bwa buri mu muntu bugomba kubahwa butagomba kuvogerwa ndetse yongeraho ko yifatanyije n’uwahutajwe hagakoreshwa amashusho ye.

Yagize ati “Ndashaka gusobanura ikibazo cy’amashusho yakwirakwiriye agaragaramo umuntu usa nanjye. Ndashaka gutanga umucyo ko umugore uri mu mashusho atari njye, nta n’uruhare nagize mu ikwirakwizwa ryayo, ndetse nihanganishije uwakoreshejwe muri ariya mashusho. Nta numwe ukwiye kubangamirwa mu buzima bwe bwite cyangwa ngo hakoreshwa amafoto ye mu bikorwa nk’ibi bigayitse.”

Yakomeje agira ati “Muri ibi bihe bitoroshye byo kubura uwacu, ndasaba kubaha ubuzima bwite bwanjye ndetse n’umuryango wanjye.”

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow