Yanze kumpa indirimbo yanjye: Diplomat yahishuye ukuntu Lick Lick ataramuha indirimbo ye nshya
Umuraperi nyarwanda, Diplomat yagarutse kw’itinda ry’ibihangano bye bigizwemo uruhare n’abatunganya indirimbo barimo Lick Lick.
Diplomat Nuru Fasasi umaze iminsi ashyize hanze indirimbo yitwa ‘Icyuki Gikaze’ yavuze ko utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, Lick Lick, akomeje kugira uruhare mu itinda ry’ishyirwa hanze ry’indirimbo ye kubera ko yagundiriye indirimbo yiteguraga gushyira hanze yakoranye na Ariel Wayz.
Mu minsi yashize nibwo umuraperi Diplomat yaciye ku rubuga rwa X ahamamagarira abantu kwitegura indirimbo ye nshya yafatanyije n’umuhanzikazi Ariel Wayz, ariko abakunzi b’umuziki we barategereje amaso ahera mu kirere.
Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Karibu Sana’ yavuze ko iyo ndirimbo itagiye hanze kubera ko yagundiriwe n’umwe mu bahanga b’Abanyarwanda bazobereye ibyo gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, Lick Lick.
Yagize ati:”Iyo ndirimbo nayikoranye na Lick Lick, ubu amezi abiri agiye gushira, igihe navugaga ko izasohoka ibintu byose byari bitunganye, ni yo mpamvu nababwiye ko izasohoka ku munsi wo ku wa Kane, nanjye numva ko izajya hanze, mpitura abakunzi banjye ko izajya hanze kuri uwo munsi, birangira bitabaye kuva kuri uwo munsi kugeza ubu.”
“Twarakoranye amfasha kuyikora vuba, antungura ku munota wa nyuma. Si we muntu wa mbere unyimye amashusho yayo, kuko no ku nshuro ya mbere hari uwayanyimye, bituma nshyira hanze ‘Icyuki Gikaze’ numva ko Lick Lick azayampa ariko yaranyihoreye.”
Diplomat yahamije ko Lick Lick yasubiye muri Amerika, agenda ajyanye n’umushinga we w’indirimbo yakoranye na Ariel Wayz.
Ati:”Yego Lick Lick yasubiye muri Amerika agenda ajyanye umushinga wanjye. Ikibazo si amafaranga kuko hari amafaranga yanjye nashoyemo, ubwo ari guhomba.”
Uyu muraperi uzwi mu ndirimbo ‘My City’ yavuze ko hari igihe yandikira Lick Lick akamusubiza hari n’ikindi gihe amwihorera.
Yongeyeho ati:”Tujya tuvugana ariko namubaza kumushinga wanjye akanyihorera. Nafashe umwanzuro wo gukomeza nkikorera ibindi bihangano.”
“Urumva nafashe amashusho ya mbere, ndayabura, iya kabiri na yo ndayabuze, ariko ndigutekereza ko nayireka nkafata andi mashusho cyangwa se nkayihorera nkakora indi, ngomba gufata umwanzuro vuba.”
Diplomat wumvikanye mu ndirimbo nshya ‘Akabando’ yakoranye na Green P, Samlo na Rich One, yavuze ko abantu bahora babashinja kudakora kandi bakora ahubwo bahemukirwa n’abagasoje ibikorwa byabo. Ibyo ni bimwe mu bintu bica intege abahanzi ntibakore umuziki mu buryo bukwiye, hari n’impano ziburirwa irengero kubera ukwirengagizwa.
Producer Lick Lick yasubiye muri Amerika adashyize hanze indirimbo ya Diplomat yakoranye Ariel Wayz
Diplomat ntiyumva impamvu abatunganya indirimbo bakomeje kumutindanira indirimbo
What's Your Reaction?










