Uko abafana bafashe umutoza wa Manchester United, Ruben wanze gusuhuza Ed Sheeran
Umuhanzi Ed Sheeran yihutiye kujya gusuhuza abanyamakuru n'umutoza mushya wa Manchester United, Ruben Amorim, ariko avuga ko adashaka gusuhuza uwo muhanzi bituma bamwe bavuga ko yamwiraseho.
Ibyo byabereye mu kiganiro n'ikinyamakuru 'Sky Sports' aho nyuma y'umukino wahuzaga Manchester United na Ipswich Town yihebewe na Ed Sheeran, umutoza Ruben Amorim yarimo aganira n'icyo gitangazamakuru, Ed Sheeran aba abivanzemo aza asuhuza buri umwe ariko ageze kuri Ruben yanga kumusuhuza.
Umukino wahuzaga Manchester United na Ipswich Town wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024. Ni umukino wari wihariwe na Manchester United abantu batekereza ko iza kuwutsinda kuko ari yo yabanje igitego ku isegonda rya 90, cyaje kwishyura umukino urangira ari igitego 1-1.
Ntibyashimishije umutoza mushya wa Manchester United, Ruben Amorim ukubutse mu ikipe ya Sporting CP yo muri Portugal, yavuniragamo umuheha akongezwa undi, dore ko yayifashije gutsinda imikino 11 ingana n'amanota 33 ibyo bibashyira ku mwanya wa mbere.
Umubabaro wamugaragaragaho muri icyo kiganiro, umuhanzi ukunda Ipswich Town, Ed Sheeran wagaragaraga ko yishimye, yahise yinjira muri icyo kiganiro, aza asuhuza abanyamakuru barimo Jamie Redknapp.
Ed Sheeran yahise agira ati:"Sintekereza ko ashaka kumvugisha!" Uwo mutoza yahise abyemeza ko atabishaka. Ed Sheeran wakunzwe mu ndirimbo 'Shape of You,' 'For My Hand,' na 'Peru,' yahise ava muri icyo kiganiro arabasiga arigendera.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batanze ibitekerezo kuri ibyo byabaye bavuze ko Amorim yasuzuguye Ed Sheeran ngo yarakwiye kumusuhuza nk'uko yarataye ibyo yararimo akabasanga mu kiganiro azanwe no kubasuhuza, bamusabye kubaha uwo umuhanzi.
Abandi bavuze ko yabitewe nuko yaje amusekera kandi yarabonye amanota atifuzaga, bamusaba kuzahengera Ed Sheeran yakoze igitaramo azamuke ku rubyiniro agende asuhuza buri mucuranzi na Ed Sheeran kugira ngo avuruge igitaramo nk'uko bamuvurugiye ikiganiro!
Ed Sheeran yumvise ko Ruben Amorim adashaka kumusuhuza ahita yigendera
What's Your Reaction?










